RFL
Kigali

FRIDAY TOP10: Ikiganiro na Axel Rugangura, indirimbo 10 z’ibihe byose kuri we harimo n’izo muri iyi minsi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2017 18:14
0


Rugangura Axel ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mu bogeza umupira w’amaguru, cyane cyane shampiyona z’i Burayi ndetse n’iyo mu Rwanda amaze umwaka wose yogeza. Axel ukurikiranira hafi muzika aradusangiza indirimbo 10 z’ibihe byose kuri we harimo n’inshya.



Axel Rugangura yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi tariki 30 Gicurasi 1989. Amashuri abanza yayigiye  mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM (Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE. Amashuri ya Kaminuza, Rugangura yayize muri NUR (National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho icyitwa SJC(School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.

Muri 2012 ubwo yari ari kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru (Stage) kuri Radio Contact, ni bwo Rugangura Axel yatangiye kogeza umupira, ahera ku gikombe cy’Uburayi(Euro). Kuba yari azi abakinnyi benshi ndetse n’amakipe atandukanye, ngo ni byo byatumye atangira kogeza umupira, abikomeza bitewe n’imbaraga yatewe n’abamwumvaga. Uyu musore yanyuze ku yandi maradiyo menshi icyakora magingo aya ari kuri Radiyo Rwanda aho akora mu biganiro by’imikino n’imyidagaduro.

AXEL RUGANGURAAxel Rugangura iyo atari mu kazi  yiyibutsa byinshi birimo udufoto tw'ahashize iruhande rw'akarabo

Abajijwe indirimbo icumi zirimo z’izubu we abona z’ibihe byose Axel Rugangura yazitondetse mu buryo bumworoheye dore ko yabanje gutangaza eshanu abona zishobora kuzaba iz'ibihe byose bitewe n'ukuntu zigezweho muri iyi minsi ndetse atangaza n’izindi eshanu yumvaga mu minsi ishize. Aha Axel Rugangura mu ndirimbo eshanu zigezweho muri iyi minsi yatangaje; Wabagahe ya Emmy ft Princess Priscillah,Kami indirimbo ya Kid Gaju ft The Ben, Face to Face ya Charly na Nina, Nipe ya Urban Boys ft Ykee Benda ndetse na Malaika ya Yvan Buravan. Mu ndirimbo zagiye hanze mu minsi ishize, Axel Rugangura yavuze; Amahirwe ya Nyuma ya The Ben, Mubwire ya Meddy,Mbwira yego ya Tom Close,Umucakara w’ibihe ya Diplomate ndetse na Siwezi enda ya Miss Jojo.

Ngayo nguko ngizo indirimbo icumi z’ibihe byose kuri Axel Rugangura ariko na none ziganjemo indirimbo zo muri ibi bihe zigezweho ndetse we abona ko ari zimwe mu ndirimbo mu minsi izaza zizaba zifatwa nk’izakanyujijeho.

REBA HANO 'FRIDAY TOP10', IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AXEL RUGANGURA UMUNYAMAKURU W'IMIKINO KURI RBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND