RFL
Kigali

Umuhanzi Gloire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro n’Ikuzo’ iri mu njyana ya Rock-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/06/2017 13:12
0


Umuhanzi Gloire yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro n’Ikuzo’. Ni nyuma y’amezi 6 akoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Kubaho ni Kristo’ aho yari kumwe na Ashimwe Dorcas na Gaby Kamanzi.



‘Icyubahiro n’Ikuzo’ ni indirimbo iri mu njyana ya Rock, ikaba imwe mu ziri kuri album ya mbere Nkundayesu Gloire aherutse kumurika. Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abahanzi basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho twavugamo nka Kavutse Olivier, Ashimwe Dorcas, Nick Nicole n’abandi baririmbyi batandukanye. Aya mashusho y’iyi ndirimbo, yafashwe mu buryo buri Live, atunganywa na Meddy Saleh muri Press It, mu gihe amajwi yayo yakozwe na producer Marc Kibamba.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gloire yadutangarije ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bubwira abantu ko Imana yuzuye urukundo, akaba yaragendeye ku magambo y'Imana ari mu Ibyahishuwe 5:13 avuga ngo; "Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.”

Gloire

Gloire umwe mu bahanzi bahagurukiye guhimbaza Imana mu njyana ya Rock

Gloire yakomeje ahamagarira abantu gutura Imana amaganya yabo kuko yiteguye kubahumurizana cyane ko ituye hagati yabo ndetse ikaba ibari hafi kurusha imyambaro bambaye. Yagize ati: "Imana yuzuye urukundo, ibyo waba urimo byose iragukunda, tuyiture amaganya yacu yose kuko iri kumwe natwe ituye hagati muri twe nka ya ndirimbo ngo 'Amba hafi kurusha umwambaro nambaye". Umuntu asobanukiwe neza n'uburyo Imana imukunda, ni bwo ayiha icyubahiro, ni bwo yumva ntawundi ukwiye gushimwa uretse yo."

Nkundayesu Gloire yabwiye Inyarwanda ko mu bikorwa ateganya gukora mu muziki we harimo gukora amashusho y'izindi ndirimbo ze, yagize ati: "Nifuza gukora album y'amashusho izaba iriho indirimbo 6 muri ziriya 11 zigize album y'amajwi. Kubera hakenewe amafaranga yo kubigeraho, nkeneye inkunga y'amasengesho,Imana ikagura imiryango y'imigisha. Ikindi ni uko nifuza ko nazagera mu ntara zose z'igihugu mu ivugabutumwa ry'igindirimo. Byose inkunga zirakenewe kugira ngo bigerweho."

Issa Karinijabo

Umunyamakuru Issa Karinijabo agaragara muri aya mashusho nk'umunyamakuru ukunda iyi ndirimbo

GloireGloire

Kavutse Olivier umwe mu bakunzwe cyane mu njyana ya Rock, na we agaragara muri iyi ndirimbo

Gloire

Umuhanzi Gloire abaye umuhanzi wa mbere muri ADEPR uhimbaza Imana mu njyana ya Rock

Gloire

Umuhanzikazi Nick Nicole wo muri Restoration church Rubavu ari gutambira Imana mu njyana ya Rock

Gloire

Dorcas wo muri The Blessed Sisters agaragara yizihiwe cyane muri iyi ndirimbo

REBA HANO 'ICYUBAHIRO N'IKUZO' YA GLOIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND