RFL
Kigali

King James na Teta Diana ni bamwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Rwanda Day bigiye kubera mu Bubiligi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2017 13:02
0


Abahanzi nyarwanda King James na Teta Diana ni bamwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Day izabera mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017. Aba bahanzi akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.



Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi, izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu by'iburayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Kuri ubu abahanzi bamaze gutangazwa ko bazaririmba muri Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi ni King James na Teta Diana.

Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy'u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Image result for Teta Diana amakuru

Teta Diana azaririmba mu birori bya Rwanda Day

IMG_0137 (1)King James ni umwe mu bagomba kuririmba muri Rwanda Day mu Bubiligi

kagame

rwanda

Abitabira Rwanda Day bishimira cyane guhura no kuganira na Perezida Kagame

REBA UBWO KING JAMES YARIRIMBAGA MURI RWANDA DAY MURI AMSTERDAM 

REBA UBWO TETA DIANA YARIRIMBAGA MURI RWANDA DAY MURI AMSTERDAM MURI 2015







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND