Abahanzi nyarwanda King James na Teta Diana ni bamwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Day izabera mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017. Aba bahanzi akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.
Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi, izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu by'iburayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Kuri ubu abahanzi bamaze gutangazwa ko bazaririmba muri Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi ni King James na Teta Diana.
Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy'u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Teta Diana azaririmba mu birori bya Rwanda Day
King James ni umwe mu bagomba kuririmba muri Rwanda Day mu Bubiligi
Abitabira Rwanda Day bishimira cyane guhura no kuganira na Perezida Kagame
REBA UBWO KING JAMES YARIRIMBAGA MURI RWANDA DAY MURI AMSTERDAM
REBA UBWO TETA DIANA YARIRIMBAGA MURI RWANDA DAY MURI AMSTERDAM MURI 2015
TANGA IGITECYEREZO