RFL
Kigali

Abategura PGGSS basubije ibibazo birimo icyo kugura abafana mu irushanwa no kongera imishahara ku bahanzi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2017 12:15
0


Irushanwa rya PGGSS7 riri kugana ku musozo dore ko hasigaye ibitaramo bibiri gusa, benshi mu bakurikiranira hafi iri rushanwa basaba ko abahanzi bakongezwa imishahara, ibi byatumye twegera abategura iri rushanwa tubabaza icyo babitekerezaho, tudasize n'ibivugwa byo kugura abafana muri iri rushanwa.



Mu kiganiro na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters(EAP) isanzwe itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star twatangiye tumubaza ku kijyanye n'abahanzi bagura abafana, aha uyu mugabo yabajijwe niba koko baba bakoze amakosa bijyanye n'amategeko y’irushanwa.

Mu gusubiza iki kibazo, Mushyoma Joseph yabwiye umunyamakuru ko kuba abahanzi bazana abafana muri iri rushanwa rya pggss nta kibazo abibonamo cyane ko kimwe mu byo iri rushanwa rigamije ari uguhuza abahanzi n'abafana babo, rero kuba abahanzi bakwegera abafana babasaba kuza kubashyigikira nk’umuyobozi wa EAP asanga nta kosa ririmo.

pggss7Abahanzi bijejwe ko mu minsi iri imbere amafaranga ashobora kuzongerwa

Usibye ibi byo kugura no kujyana abafana mu irushanwa rya PGGSS, ikindi kibazo uyu muyobozi yabajijwe ni ikijyanye n’imishahara aba bahanzi bahabwa dore ko bamaze igihe bahembwa miliyoni imwe y’amanyarwanda buri kwezi, gusa abasabira aba bahanzi kongezwa umushahara bakaba baravugaga ko aya mafaranga ari make cyane ku muhanzi uhatana mu irushanwa nka ririya. Umuyobozi wa EAP aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko nabo babibona koko ko amafaranga ari make bijyanye n’imbaraga abahanzi bakoresha gusa yongeraho ko byose bizaterwa n’ibiganiro bazagirana na BRALIRWA nk’umuterankunga w’iri rushanwa, ariko nawe yongera gushimangira ko asanga bikenewe ko abahanzi bakongezwa amafaranga.

Usibye ibi bibazo uyu mugabo yishimiye uburyo irushanwa rya PGGSS7 riri kugenda kabone nubwo ibitaramo ari bike ariko akishimira ko ari bike byiza, cyane ko byose ari ibitaramo bya Live, gusa yizeza abantu ko hagiye gutangira ibiganiro n’umuterankunga w’irushanwa ku buryo ubutaha iri rushanwa rizagaragaramo ibitaramo byinshi mu ntara zinyuranye kuko abahanzi bagaragaje ko banashoboye kuba bakora ibitaramo byinshi kandi mu buryo bwa LIVE.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUSHYOMA JOSEPH UZWI NKA BOUBOU, UMUYOBOZI WA EAP ITEGURA PGGSS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND