RFL
Kigali

Munezero yatangaje igihe ashobora gushyirira umukono ku masezerano mu ikipe ya Simba SC -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2017 12:21
0


Munezero Fiston wari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu arabarizwa muri Tanzania mu ikipe ya Simba Sport Club, ikipe amazemo iminsi akoreramo imyitozo dore ko yanakinnye imikino ya kimwe cya kane cy’irushanwa rya SportsPesa akanatsinda penaliti, uyu mugabo avuga ko kuwa 10 Nyakanga 2017 aribwo azasinya amasezerano ku mugaragaro.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Munezero Fiston yavuze ko komite nyobozi y’ikipe ya Simba SC yamwakiriye neza bakaganira bumvikana uko yagana muri iyi kipe, ariko nyuma baza kumvikana ko bazashyira umukono ku masezerano kuwa 10 Nyakanga 2017.

Ntabwo narangije gusinya kuko le 10/07/2017 niyo gahunda nahawe na komite kuko twamaze gusoza ibiganiro. Munezero Fiston

Munzero yakomeje avuga ko mbere yuko iyi tariki igera ateganya kuba agarutse mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports ngo ibe yamuha urwandiko rumosohora muri iyi kipe (Release Letter) akabona guhita asubira muri Tanzania.

Ese mu gihe yaba asinye muri Simba SC, Munezero yaba afite ikizere cyo kujya abanza mu kibuga?

Munezero Fiston wavuye muri Sunrise FC akaza muri Rayon Sports ikipe yafashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 n’igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2016-2017, yagiye aba umukinnyi witwara neza mu bwugarizi ndetse biza kurangira anabaye umukinnyi witabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Kuri ubu ku giti cye abona ko mu gihe yaba yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Simba SC yaba umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe ihora ihanganye na Yanga Africans ikinamo Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nzajya mbanzamo cyane kandi cyane. Icya mbere ni ugukora cyane. Erega bampamagaye bashaka myugariro. Gukina rero njye ndabyizeye neza kandi muzaba mubyumva. Munezero

Munezero w’imyaka 26 ufite ubwenegihugu bw’ u Rwanda n’u Burundi akanaba umukinnyi w’ Amavubi, yakiniye amakipe y’i Burundi arimo Inter Star na Flambeau de l’Est mbere yo kuza muri Sunrise FC yavuyemo agana muri Rayon Sports za hano mu Rwanda.

Munzero Fiston afite gahunda yo kugaruka mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports

Munzero Fiston afite gahunda yo kugaruka mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports

Munezero Fiston avuga ko afite ikizere cyo kuzaba umukinnyi ubanza muri Simba SC

Munezero Fiston avuga ko afite ikizere cyo kuzaba umukinnyi ubanza muri Simba SC

 

 

Munezero Fiston ari gukoresha nimero 21

Munezero Fiston ari gukoresha nimero 21 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND