RFL
Kigali

Ese indege zitagira umupilote zifashishwa mu kujyana amaraso mu bigo nderabuzima mu Rwanda zikora gute?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2017 9:35
3


Nk’uko izina ryazo ribigaragaza, Indege itagira umupilote (Drone) ni ubwoko bw’indege ifite ingano nto ikagira n’ububasha bwo gutambagira ikirere idafite uyiyobora ayicayemo (Pilote). Mu Rwanda hamaze kumenyerwa izi ndege zifashishwa mu bwikorezi bw’amaraso aba akenewe byihutirwa mu bigonderabuzima birimo indembe ziyakeneye hirya no hino.



Mu rugendo shuli twakoreye mu kigo (ZipLine) cyatangije iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda yo gufasha abanyarwanda n’abandi barembye baba bakeneye amaraso abakozi b’iki kigo batuganirije ku mikorere n’akamaro k’izi ndege zitagira ahandi zikoreshwa ku isi uretse mu Rwanda.

Umumaro wa mbere izi ndege zifite nuko zifashishwa mu kuba zakwihutisha amaraso akenewe mu bitaro runaka biri mu Rwanda bityo ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi bukabungabungwa mu gihe kitarambiranye ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe.

Imikorere y’izi ndege (Drones) zitwara amaraso mu bitaro:

Mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe ni ho hari icyicaro cya Zipline, ikigo cyazanye izi ndege ndetse zikaba ari naho zihagurukira zigana mu bitaro runaka biba bifite abarwayi bakeneye amaraso. Icyo abakozi b’iki kigo bakora bifashishije ikoranabuhanga, bafata iyi ndege iba yifitemo ikoranabuhanga, bakayiha amabwiriza (Commandes) nayo yarangiza ikabisoma ikoresheje ikoranabuhanga.

Iyo bamaze kuyiha ubutumwa bw’aho igomba kwerekeza naho igomba gusiga amaraso itwaye, bafata ikarito (Box) irimo amapaki y’amaraso bagashyira ahabugenewe bagapfundikira. Nyuma ni bwo bafata iyi ndege bakayishyira ku cyuma kiriho imigozi iyifasha guhagurukana umuvuduko igafata ikirere igana ku kigo nderabuzima runaka.

Iyo iyi ndege (Drone) imaze kugera mu gace bayitumyemo imanuka buhoro ikagera ku butumburuke bwo hasi igahita yifungura kugira ngo umuzigo yazanye usohokemo ujye hasi. Iyo wa muzigo (Box) imaze kugera hasi, iyi ndege ihita ifata ikirere igasubira i Muhanga ku cyicaro nta wundi muntu uyikozeho.

Ese kuki u Rwanda ari rwo rwonyine rufite iri koranabuhanga ku isi?

Maggie Jim ushinzwe itumanaho muri Zipline avuga ko bwa mbere bagira iki gitekerezo begereye ibihugu bitandukanye nyuma u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyagaragaje ubushake ndetse Minisiteri y’ubuzima yakira vuba igitekerezo cyabo baboneraho guhita bareka ibindi bihugu (Byatinzaga umushinga) baza mu Rwanda kuko banabonaga bikenewe cyane.

“Twaje mu Rwanda kuko ni ho bakiriye vuba igitekerezo cyacu banatwemerera ko bafite ikibazo cyo kwihutisha amaraso mu bigo aba ashakwamo cyane. Minisiteri y’ubuzima yatwakiriye vuba cyane bituma natwe tugira imbaraga zo gukora”. Maggie Dim.

Abakoresha izi ndege (Drones) mu kohereza amaraso bahura n’izihe mbogamizi?

Izi ndege ni ubwa mbere zari zigeze mu Rwanda, kuba hari kuboneka abakozi bahita batangira kuzikoresha byabaye ngombwa ko babanza gutanga amahugurwa akarishye hagamijwe kugira ngo abanyarwanda hafi 90% aribo bazaba bakoresha izi ndege.

Ibindi Maggie avuga byabagoye bikanabahenda harimo gushaka imihanda yo mu kirere, gushaka aho ibitaro biherereye bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no kwigisha abakozi b’ibitaro mu buryo bazajya bamenyesha niba amaraso akenewe cyo kimwe no kwigisha abaturage baturiye iki kigo kugira ngo bumve ko bitazabateza ikibazo.

Ese izi ndege zishobora kubangamira izisanzwe zitwarwa n’abapilote?

Maggie Jim yakomeje asobanura ko izi ndege (Drones) uburyo zikoramo n’uko zigenda bidatandukanye cyane n’indege zisanzwe zitwarwa n’abapilote kuko ngo mbere yuko izi Drone zitangira gukoreshwa mu Rwanda habanje kubaho intambwe yo kwaka uburenganzira n’ibyangombwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ikirere (Rwanda Civil Aviation Authorithy).

Jim avuga ko RCAA icyo ibafasha ari ukubabwira imihanda irimo umutuzo n’ubwisanzure ku buryo drone yakogoga ikirere itabangamiranye n’indege zisanzwe. Ibi ngo bituma ku kicaro cy’izi Drone haba hari umukozi ushinzwe kugenzura ikirere zicamo agendana neza n’abari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe.

Ese kuki izi ndege (Drones) zidatwara amaraso mu mujyi wa Kigali?

Kuri iyi ngingo, Maggie yavuze ko batangiriye mu Karere ka Muhanga bitewe nuko babonaga ariho hagati na hagati mu gihugu ku buryo byabafasha kugera mu tundi turere mu buryo bworoshye. Gusa ngo umujyi wa Kigali ntabwo bizapfa koroha bigendanye nuko ikirere cyaho kirimo imihanda myinshi inyurwamo n’indege zisanzwe zitwarwa n’abapilote.

Indi mpamvu ituma umujyi wa Kigali utazakoreramo izi drone ngo nuko kuba imodoka yava ku bitaro biri mu mujyi wa Kigali ijya ku bindi bitatwara igihe kinini kuko n’ubundi amaraso atangwa mu bigo nderabuzima aba yatunganyirijwe mu mujyi wa Kigali.

Ese izi drone zinywa ‘Benzine’?

Izi ndege zihabwa amabwiriza yo gutwara amaraso ku bitaro bitandukanye mu bice by’igihugu, ntizishyirwamo ‘Benzine’ nk’uko bikorwa ku ndege zisanzwe kugira ngo zigende ahubwo izi ndege (Drones) ziracagingwa (Chargeable Drones).

Umuntu yakwibaza uko izi drone zihagarara:

Iyo Drone igeze mu kirere cy’umurenge wa Shyogwe, irabanza ikazenguruka inshuro zitarenze esheshatu (6) kugira ngo ibanze igabanye ubutumburuke yari iriho.

Iyo ubutumburuke yari iriho bumaze kugabanuka, abashinzwe kuyiyobora bayiha amabwiriza yo kugana mu kigo imbere aho igera igafatwa n’umugozi uba uri mu kirere igahita igwa ku gikoresho cyabugenewe kiba cyuzuye umwuka kugira ngo itangirika.

KANDA HANO WUMVE UBUHAMYA BW'ABANYESHULI BA GS.GITARAMA BAVUGA KURI DRONES ZITWARA AMARASO

 Abakozi ba Zipline bategura aho Drone ihagurukira

Abakozi ba Zipline bategura aho Drone iterekwa igiye guhaguruka

Kuyireba (Drone itwara amaraso) uyiturutse imbere

Kuyireba (Drone itwara amaraso) uyiturutse imbere

Kuyireba uyiturutse inyuma

Kuyireba uyiturutse inyuma

Iyo batangiye kuyishyiramo umuzigo

Iyo batangiye kuyishyiramo umuzigo

Hejuru y'umuzigo haba hariho ikigereranwa n'umutaka ufasha mu gihe drone iwurekuye

Hejuru y'umuzigo haba hariho ikigereranwa n'umutaka ufasha mu gihe drone iwurekuye 

Iyo bamaze kuyishyiramo umuzigo barapfundikira bnakayiterura bakayijyana aho ihagurukira nyirizina

Iyo bamaze kuyishyiramo umuzigo barapfundikira bakayiterura bakayijyana aho ihagurukira nyirizina

Bayifatishamo (Fixing) neza kugira ngo nihaguruka ihagurukane umuvuduko

Bayifatishamo (Fixing) neza kugira ngo nihaguruka ihagurukane umuvuduko

Drone

Umwe areba neza ko yayifatishije neza undi ayiha amabwiriza ya nyuma

Umwe areba neza ko yayifatishije neza undi ayiha amabwiriza ya nyuma

Bayirekuye igiye....

Bayirekuye igiye....

Mu kirere itema ibicu

Mu kirere itema ibicu

Iyo igeze kure utangira kutayibona neza nk'izindi ndege zitwarwa n'abapilote

Iyo igeze kure utangira kutayibona neza nk'izindi ndege zitwarwa n'abapilote

Akazu gakoreramo uwushinzwe kuyobora drone igenda cyangwa igaruka

Akazu gakoreramo uwushinzwe kuyobora drone igenda cyangwa igaruka

Iyo drone igeze mu kigo ivuye mu butumwa ighita imanura umurizo wayo kugira ngo uze gufatwa ihite igwa hasi

Iyo drone igeze mu kigo ivuye mu butumwa ihita imanura umurizo wayo kugira ngo uze gufatwa ihite igwa hasi

Iyo imaze kugwa ku gifuka kirimo umwuka baraza bakayiteura bakayisubiza aho izivuye ku rugendo zishyirwa

Iyo imaze kugwa ku gifuka kirimo umwuka baraza bakayiterura bakayisubiza aho izivuye ku rugendo zishyirwa

Maggie Dim umushinwakazi ushinzwe itumanaho muri ZipLine

Maggie Jim ushinzwe itumanaho muri ZipLine

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhashya Jean Ruhanga6 years ago
    Mwiriweho, iyi nkuru ni nziza cyane kuko irimo amakuru amwe n'amwe tutakunze kubona ku bijyanye n'izi ndege. Gusa nyuma yo kuyisoma, hari ibyo ntabashije gusobanukirwa kdi numvaga bikenewe muri iyi nkuru: -Izi ndege zigenda kure hangana iki? Ni ibihe bitaro/ikigo nderabuzima bya kure baba barohereje amaraso kuva batangira gukorera i Muhanga? -Ese amaraso ko agira uko abikwa, ubushyuhe bwo mu kirere aho indege igendera ntibubasha kwangiza amaraso? -Muri abo bakozi muvuze bahakorera, haba harimo n'abaganga cg abasobanukiwe no kubika no gufata neza ayo maraso? -Ntibishobora kubaho ko commande ihawe indege ipfa ikaba itabasha gusohoza ubutumwa yoherejwemo, wenda ikagarura amaraso? -Bafite indege zingahe? Bafite ubushobozi bwo gutanga serivisi zabo icya rimwe ku buryo bungana iki? -Abanyarwanda mwavuze ko bahuguwe, ese batangiye gukora? Cg baracyahugurwa? -Uyu mushinga ni uwa leta cg ni uw'abikorera? Niba ari uw'abikorera, leta ibishyura angahe kdi gute? -Ko bigitangira havugwaga ko buri ndege itagira umupilote izajya itangirwa miliyoni imwe y'amadorali nka assurance, izi zo zarayatangiwe? Mugerageje gusubiza ibi bibazo mwaba mugize neza. Hanyuma ndabasabye niba bishoboka, mushyireho video y'ibyo mwatweretse byose kuko ndabyizeye ko Inyarwanda idashobora kujya mu ruzinduko nk'uru mutajyanye ibikoresho byose bya video.
  • Soso6 years ago
    Miliyoni y'amadorali ku ndege imwe? Yewe amafranga y'u Rda araribwa basi! Nanjye ngakeka impamvu bagumye guhisha budget y'uyu mushinga!!!!
  • Ntambara venuste6 years ago
    Ndashima cyane minister yubuzima kwiterambere nkiri imaze kutugezaho.





Inyarwanda BACKGROUND