RFL
Kigali

BASKEBALL: Espoir BBC izifashisha abakinnyi bo mu yandi makipe mu mikino mpuzamahanga yo kwibuka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2017 7:51
0


Nyuma yuko imikino y’irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda icyiciro gikinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu cyasojwe ikipe ya Espoir BBCari yo itwaye igikombe itsinze REG BBC amanota 61-58 ku mukino wa nyuma.



Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa imikino mpuzamahanga yo kwibuka aho noneho haba hatumiwe n’amakipe aturutse mu bindi  bihugu by’abaturanyi. Aha amakipe aba yemerewe kuba yakoresha abakinnyi ikuye mu yandi makipe. Ni imikino izakinwa ku tariki 9-11 Kamena. Espoir BBC nayo iri mu makipe azifashisha abakinnyi b'andi makipe kugira ngo ibe yakwitwara neza nkuko Mwiseneza Maxime umutoza wayo abitangaza. Yagize ati:

Nkuko mwabyumvishe amategeko yemera ko twakongeramo abandi bakinnyi ariko tuzakomeza kugerageza gukora ingufu tugakora imyitozo ihagije ,nibaza ko ikipe yacu atari mbi ariko tugomba kongeramo abandi bakinnyi cyane cyane abakina hasi kuko dufite icyuho hasi,ariko ni ikintu turimo gutekerezaho n’ubuyozi ni bubyemera twakongeramo nk’abakinnyi babiri (2).

Mwiseneza Maxime ?Espoir BBC

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC yemeza ko azakenera abandi bakinnyi

Amakipe abiri ya mbere mu bagabo ndetse no mu bagore yo mu gihugu ni yo azitabira irushanwa mpuzamahanga.

Dore amakipe azitabira:

 ABAGABO

*PJB na Bundes (D.R.Congo)

*Espoir BBC na REG BBC(Rwanda)

ABAGORE

*PJB na Scandinavia(D.R.Congo)

*APR(W)BBC na IPRC-South BBC (Rwanda)

 YANDITSWE NA: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND