RFL
Kigali

Kingdom of God igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Israel Mbonyi, Redemption Voice, Dominic Nic n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 20:05
0


Kingdom of God Ministries igizwe n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye rwihurije hamwe mu ntego yo kuramya no guhimbaza binyuze mu bihimbano by’Umwuka, yateguye igitaramo gikomeye kizaba tariki 11/06/2017.



Kingdom of God Ministries ni itsinda rikunzwe mu ndirimbo; Sinzava aho uri, Nzamuhimbaza, Uri mwiza Mana, Talisakumi, Sinshidikanya uko unkunda n'izindi. Kingdom of God Ministries imaze imyaka itatu itangiye gukora ivugabutumwa mu ndirimbo, ariko ikaba yarashinzwe kera abayigize bakiga mu mashuri yisumbuye aho bahuraga bagahugurana ku ijambo ry’Imana ndetse bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo.

Sinkabumwe Ngaga Michel umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko igitaramo bagiye gukora, bazakimurikiramo umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi, bise ‘Nzamuhimbaza’ bakaba barawitiriye imwe mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane. Iki gitaramo cya Kingdom of God kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 11/06/2017 kuva isaa Cyenda z’amanywa, kwinjira akaba ari ukugura CD y’indirimbo zabo ku mafaranga 5000Frw.

Kingdom of God

Bamwe mu bagize Kingdom of God Ministries

Muri iki gitaramo, Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari bo: Dominic Nic Ashimwe na Israel Mbonyi. Si abo gusa ahubwo hanatumiwe amatsinda akunzwe n’abatari bacye ari yo: Healing worship team, Redemption Voice y’i Burundi n’itsinda All in One rigizwe n’abahanzikazi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko kugeza ubu imyiteguro y'iki gitaramo cya Kingdom of God Ministries igeze kure ndetse by'akarusho abaririmbyi b'iri tsinda bakaba bafata umwanya uhagije bakiherera n'Imana bayisaba kuzababera umushyitsi mukuru muri iki gitaramo cy'amateka bagiye gukorera mu mujyi wa Kigali. Kingdom of God Ministries igiye gukorera muri Kigali igitaramo gikomeye nyuma y'ibindi bitandukanye yagiye ikorera mu Ntara, gusa akaba ari ubwa mbere igiye guhurira mu gitaramo cyayo n'abahanzi bakomeye mu gihugu no mu karere. 

Kingdom

Igitaramo Kingdom of God Ministries iri gutegura

Image result for Umuhanzi Dominic Nic

Dominic Nic ni umwe mu bazafatanya na Kingdom of God Ministries

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi inyarwanda

Israel Mbonyi na we azaririmba muri iki gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Image result for Umuhanzi All in One inyarwanda

All in One isigaye yitwa The Voice na yo izaririmba muri iki gitaramo

Redemption Voice itegerejwe mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Image result for Healing worship team inyarwanda amakuru

Healing worship team na yo izaririmba muri iki gitaramo

Kingdom of God Ministries mu gitaramo yakoreye i Kigali mu myaka ishize

Kingdom

Bamwe mu banyamuryango wa Kingdom of God Ministries,hano ni muri 2014

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND