RFL
Kigali

Rev Xavier Uciyimihigo uherutse guhanurira urushako abakobwa 80 bashaka abagabo, agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 18:35
1


Rev Pastor Xavier Uciyimihigo, umushumba mukuru w’itorero Umurage w’Abera Sirowamu rikorera ku Kinamba, agiye kurushingana n’umukunzi we bamaranye igihe bari mu rukundo nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Rev Uciyimihigo yahoze mu itorero rya AEBR arivamo ajya muri Patmos of Faith Church nyuma y'aho ajya gutangiza irye ryitwa Umurage w’Abera.Ni umupasiteri uzwi na benshi mu mujyi wa Kigali binyuze mu nyigisho ze anyuza kuri Radiyo ndetse akaba azwiho n’impano yo guhanura. Kuri ubu ari mu myiteguro yo kurushingana n’umukunzi we Isabelle Mukandayisenga.

Ubukwe bwa Rev Uciyimihigo n’umukunzi we Isabelle buzaba tariki 5/8/2017. Gusaba no gukwa bizabera i Rwamagana, naho gusezerana imbere y’Imana, bibere mu mujyi wa Kigali mu rusengero rw’Umurage w’Abera Sirowamu. Nyuma yo kwambikana impeta, abatumiwe bazajya kwiyakirira ku Gisozi mu busitani bwa Green Square.

Isabelle

Rev Xavier hamwe n'umukunzi we Isabelle

Kuba Rev Xavier Uciyimihigo afite impano yo guhanura ndetse mu mezi macye ashize akaba yarahanuriye abakobwa 80 akabambika agatimba buri umwe nk’ikimenyetso cy’uko abatuyeho urushako, Inyarwanda.com yamubajije niba na we umukunzi we yaramubonye binyuze mu buhanuzi, adusubiza ko atari ko byagenze ahubwo ko bakundanye. Yagize ati: “Hoya si ko byagenze, twarakundanye. Umukunzi wanjye mukundira ko yubaha Imana akndi akunda umurimo w’Imana”

Uko Rev Xavier yambitse agatimba abakobwa 80 bashaka abakunzi akabasezeranya ku munsi umwe

Mu kwezi k’Ukuboza 2016, ni bwo Rev Xavier Uciyimihigo yakoze agashya katamenyerewe mu nsengero za hano mu Rwanda no hanze yarwo, asezeranya ku munsi umwe abakobwa 80 batari babona abasore bakundana nabo. Abo bakobwa yarabasezeranyije abaturaho gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Pastor Xavier Uciyimihigo

Rev Xavier Uciyimihigo (ibumoso) ubwo yahanuraga urushako ku bakobwa 80

Rev Xavier Uciyimihigo yigeze gutangaza ko yabuze umukobwa bakundana

Rev Xavier Uciyimihigo ufite imyaka igera hafi kuri 40, yatangaje ko gutinda gushaka umugore byatewe n’imbogamizi yahuye nazo mu buzima zatumye atabona umwali wifuza umugabo. Icyo gihe yavuze ko yababariye cyane mu mujyi wa Kigali bikamuviramo kubura umwanya n’amikoro byamufasha guhura n’umukobwa bazarushingana. Yunzemo ko ubuzima bubi yanyuzemo bwamuteguriraga gukomera mu muhamagaro w’Imana na cyane ko igihe kinini yabubayemo akimara kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Pastor Xavier

Pastor Uciyimihigo Xavier uyobora Itorero Umurage w'Abera Sirowamu

Xavier

Isabelle umukunzi wa Rev Xavier Uciyimihigo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugamba6 years ago
    yewe pastoroweeee igeragereze uyuwe nimuzamarana kabili ubusekoko reka arugeremo ubundi uzatubwira pasu pasu kugaceri ubundi bye bye pasostor





Inyarwanda BACKGROUND