Airtel Rwanda
Kigali

BASKETBALL: Ikipe z’u Rwanda zageze mu Rwanda zizanye igikombe n’imidali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/06/2017 9:11
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017 ni bwo ikipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 16 basesekaye mu Rwanda bakubutse i Mombasa muri Kenya aho basoje amarushanwa y’akarere ka Gatanu (Zone5). Abahungu batwaye igikombe n’umudali wa Zahabu mu gihe abakobwa batahukanye umudali wa Feza.



Ikipe y’abahungu (U16) y’u Rwanda yabaye iya mbere itsinze Tanzania amanota 72-33 ku mukino wa nyuma. Abakobwa nabo bagowe na Misiri ariko batsinda Tanzania amanota 77-25 ku mukino wa nyuma. Moise Mutokambali watozaga abahungu yabwiye abanyamakuru ko kuba u Rwanda rwaragiye rutsinda amakipe atandukanye atari uko yari yoroshye ahubwo ko bamugoye uretse Tanzania.

 "Ntabwo adversaire yari yoroshye uretse ikipe ya Tanzania ariko Kenya nayo yari ifite ikipe ijya kuba nziza. Ariko iyo wagiye mu irushanwa ukinira igihugu, ikipe uba wazanye uba uyizeye. Ikipe yacu ntabwo yari ikipe mbi kuko yari yiteguye guhangara uwo ariwe wese". Moise Mutokambali

Basesekara i Kanombe

Basesekara i Kanombe

Mugwiza Desire uyobora FERWABA yaje kubakira

Mugwiza Desire uyobora FERWABA yaje kubakira

Ngoga Elias kapiteni wa U16 (Abahungu) yatwaye igikombe

Ngoga Elias kapiteni wa U16 (Abahungu) yatwaye igikombe

Moise Mutokambali ashimirwa na Mugwiza Desire

Moise Mutokambali ashimirwa na Mugwiza Desire

Dore uko ibihugu bisoje bihagaze:

ABAHUNGU:

1.Rwanda

2.Kenya

3.Tanzania

ABAKOBWA:

1.Misiri

2.Rwanda

3.Kenya

4.Tanzani

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND