RFL
Kigali

Israel Mbonyi yashyize hanze indi ndirimbo nshya aririmbamo ko yabonye Imana n’amaso ye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 8:49
1


Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise ‘Sinzibagirwa’ ikishimirwa n’abantu batari bacye, kuri ubu Israel Mbonyi yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Ku marembo y’ijuru’.



‘Ku marembo y’ijuru’ ni indirimbo ya Israel Mbonyi izaba iri kuri album ya kabiri yise ’Intashyo’ izaba igizwe n’indirimbo umunani ndetse akaba ateganya kuyimurika mu mezi ari imbere.  Muri iyi ndirimbo nshya ‘Ku marembo y’ijuru’, Israel Mbonyi avuga ko amateka ye yahindukiye ku marembo y’ijuru. Yumvikana avuga kandi ko yiboneye Imana n’amaso ye ubwo yari ku marembo y’ijuru. Amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo:

Igihe yanyibutse, mu ijoro ry’umuruho, nari meze nk’utagira ingando, nkaseta ibirenge ngo ngere ku iriba, naririmbaga iz’urukumbuzi. Za mbabazi nyinshi zinyegeza hafi, ya magambo meza ampesha kwinjira, ndemezwa ndemera dore naraye ku marembo y’ijuru. Simfite isoni zo kwinjira, yambabariye ibyahise, kumbe nasanze rya buye ni Yesu, ko naraye ku rurembo niseguye Kristo, amateka yanjye ahindukira ku marembo y’ijuru. Nabonye Imana n’amaso yanjye, ko niyambuye ubushwambagara, nahaherewe izina rishya. 

UMVA HANO 'KU MAREMBO Y'IJURU' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Amen





Inyarwanda BACKGROUND