RFL
Kigali

PGGSS7: Ibyo benshi mu byamamare batangaje nyuma y’igitaramo cy’i Ngoma-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2017 11:36
0


Igitaramo cya gatatu cya PGGSS7 ku wa gatandatu tariki 2 Kamena 2017 cyabereye i Ngoma ho mu ntara y’i Burasirazuba, muri iki gitaramo abantu b’ibyamamare bari bitabiriye nabo ngo bihere jisho ibibera aho ari nako natwe twabegereye bagira byinshi batangaza.



Si ibintu biba byoroshye kubona ugira byinshi akubwira kuri ibi bitaramo cyane ko uba ubona bose baryohewe n’imigendekere yabyo ubona ashishikajwe no gukurikira ariyo mpamvu buri wese yashimira abafata iminota mike bakigomwa ibibera ku rubyiniro bakaganiriza ubasanze abakeneyeho ibitekerezo kuri PGGSS7.

REBA HANO UKO IKI GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA CYAGENZE MU NCAMAKE

I Ngoma twahasanze benshi mu bantu bazwi twanaganiriye muri bo hakabamo; Young Grace, Rwasa (nkuko akunze kwitwa mu ma filime), Faustin (umunyamakuru wa contact fm), Bruce Melody, Ama G The Black n'abandi twaganiriye tugamije kureba uko iki gikorwa kimeze twifuza no kumenya uko kigaragara mu maso y'abandi bantu.

Abafana bari benshi muri iki gitaramo

Benshi mu bo twaganiriye bashimye urwego ibitaramo bya PGGSS7 biriho ndetse basanga byakomereza aho biri wenda hakongerwamo ingufu ariko mbere na mbere babanza gushima uko ibi bitaramo bimeze. Si kenshi usanga abantu baanzwe bashobora gutinyuka kugira uwo baha amahirwe muri iri rushanwa  ariko mubo twaganiriye usanga bagaruka kuri amwe mu mazina akomeye nkuko babyitangariza.

Twibukiranye koi bi bitaramo bikomeje dore koku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 hazaba haba ikindi gitaramo kibanziriza icya nyuma giteganyijwe kubera mu karere ka Rubavu aho naho tukazaba duhari tubakusanyiriza ibitekerezo bya benshi kuri iri rushanwa.

 REBA HANO IBYO BAMWE MU BYAMAMARE BATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND