RFL
Kigali

PGGSS7: Queen Cha asanga bagenzi be bagura abafana baba bafite ukuri, ese na we arabagura?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2017 9:16
0


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super star7 riri kugana ku musozo, gusa uko ibitaramo byiyongera ni ko n'inkundura y'abahataniye igikombe ikomeje, usibye iyi nkundura ariko hari n'abashinjanya gukoresha iturufu yo kugura no gukodesha abafana bo kubarwanaho muri iri rushanwa.



REBA HANO UKO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA

Queen Cha ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa ubwo yari arangije igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 7 i Ngoma twaramwegereye turaganira tumubaza uko abonye iki gitaramo cya gatatu yari amaze gukora muri iri rushanwa, uyu mukobwa ugihamya ko nta gishya abona muri iri rushanwa nk’ibisanzwe yatangaje ko iki gitaramo cyagenze neza kandi yishimiye uko abafana bamwakiriye.

Queen Cha yabajijwe n’umunyamakuru icyo atekereza ku nkundura yazanywe na bagenzi be yo gutangira kugura no gukodesha abafana bo kubarwanaho muri iri rushanwa maze atangaza ko ubikora ntakosa aba akora niba koko abona aribyo bimufasha, yabajijwe niba nawe akoresha aba bafana maze Queen Cha avuga ko atabikora icyakora abajijwe impamvu avuga ko bibaye ngombwa akabona ko bakenewe nawe yabikora.

Asoza ikiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com Queen Cha yabwiye umunyamakuru ko yiteguye bikomeye igitaramo bazakurikizaho kizabera i Rubavu ndetse akaba anasaba abafana be kuzamushyigikira ndetse nabandi muri rusange bagakomeza kumutora aho bandika umubare 9 bakohereza kuri 4343.

REBA HANO IBYO QUEEN CHA YATANGAJE NYUMA Y'IKI GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND