RFL
Kigali

Patrick Vierra yanyomoje amukuru yavugaga ko ashobora kwerekeza muri AS Saint-Etienne

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/06/2017 7:46
0


Patrick Vierra wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa, magingo aya akaba asigaye ari umutoza w’ikipe ya New York City, kuri ubu yari umwe mu batoza bifuzwa bikomeye n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Saint Etienne ariko yamaze gushimangira ko nta gahunda afite yo kuba yayerekezamo.



Patrick Vierra aje yiyongera kuri Fabio Celestini na Claude Puel nabo banze akazi ko gutoza iyi kipe ikomeje kwirukanka ku batoza batandukanye nyuma yahoo uwaho ayitoza Christophe Galtier asezereye kuri iyi mirimo ubwo uyu mwaka w’imikino wasozwaga.

Patrick Vierra wakinnye mu makipe nka Arsenal, Juventus, Inter Milan, Manchester City n’izindi yatangaje ko ibiri kuvugwa ko ari mu biganiro n’iyi kipe ndetse agiye kuyerekezamo ari ibihuha. Yagize ati “ Ni byo koko ndifuza kuguma hano(muri New York City fc). Natangiye umushinga w’igihe kirekire muri New York City. Ikintu udashobora kugenzura ni ibivugwa n’abanyamakuru. I New York mfite umushinga w’ingenzi kandi nibyo binshishikaje. Nishimira buri munsi wose mara hano. Ibihuha ni bimwe mu bigize aka kazi dukora, ndabimenyereye.”

Kugeza ubu iyi kipe yambara icyatsi n’umweru inabarizwamo umusore ufite inkomoko mu Rwanda, Kevin Monnet Paquet, ikomeje gushaka umutoza aho ubu uhanzwe amaso ari Oscar Garcia usanzwe utoza Salzbourg.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND