RFL
Kigali

Kenya: Jason Derulo ategerejwe nk’umushyitsi w’imena mu birori byateguwe na ‘Coke Studio Africa’

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/06/2017 15:06
0


Inzu itunganya umuziki yo mu gihugu cya Kenya yitwa ‘Coke Studio’ yatangaje ko umuhanzi Jason Derulo ategerejwe mu mujyi wa Nairobi muri iki cyumweru (Kamena 2017) mu birori byiswe ‘Global Fusion Edition’.



Uyu muhanzi Jason Derulo aje gufatanya n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Afurika mu ifatwa ry’amjwi azifashishwa mu birori byiswe ‘Global Fusion Edition’ akaba ari na we uzaba ari umushyitsi w’imena muri ibi birori. Ibi ni ibirori bizaba mu muhango wo guhuriza hamwe inzu ebyiri zisanzwe zitunganya umuziki ari zo ‘Coke Studio Africa' n’iyitwa ‘Coke Studio South Africa’ kugira ngo haremwe indi nshyashya kandi ikomeye izaba yitwa ‘Coke Studio Africa’.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Coke Studio yatangaje ko Jason Derulo wamenyekanye mu ndirimbo nka Wiggle, Whatcha say, Talk Dirty, It Girl, In My Head, Trumpets, Marry Me n’izindi zitandukanye yagiye afatanya n’abandi bahanzi nka Nick Minaj, Ty Dolla Sign, Pitbull na Juicy nagera muri Kenya azatangira gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Ibi bakazabifashwamo n’abagabo bazobereye mu gutunganya umuziki bo kuri uyu mugabane ari bo Masterkraft ukomoka mu gihugu cya Nigeria na Maphorisa ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo uheruka gukora nyinshi mu ndirimbo Trey Songz yari yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika.

Derulo

Dj Masterkraft uzafata amajwi azifashiswa mu birori ‘Global Fusion Edit’

Izi ndirimbo zizafatwa amajwi zinaririmbwe inyumvankumve muri ibi birori. Ibirori by’uyu mwaka  bizitabirwa n’abahanzi bakomoka mu bihugu by’Afurika bitandukanye harimo Kenya,Uganda,Rwanda,Tanzania n’ibindi bihugu byinshi aho bizananyuzwa ku maradiyo n’amateleviziyo yo mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika.

Jason Derulo uzwi cyane mu njyana ya POP na R&B ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, benshi bemeza ko ubuhanga bwe buri ku rwego rw’abandi bakomeye nka P Diddy ,Sean Kingston, Cassie. Uyu mugabo amaze gushyira hanze album 5, yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza ndetse n’igihembo cya alubumu nziza byose byo mu njyana ya R&B mu mwaka wa 2010 n’uwa 2014.

Ibi birori bya ‘Coke Studio Africa’ si irushanwa ahubwo bigamije guhuriza hamwe no gushaka impano zitandukanye z’abahanzi bo muri Afurika, bagahura n’abandi bamenyekanye haba muri Afurika cyangwa ahandi ku isi kugira ngo hatezwe imbere umuziki wa nyawo w’Abanyafurika binyuze muri ko guhurizwa hamwe. Coke Studio Africa isanzwe itumira ibyamamare mu muziki buri mwaka,muw’2014 yatumiye Wyclef Jean,Ne-YO muw’2015, Trey Songz muw’2016 naho kuri iyi nshuro ikaba yaratumiye Jason Derulo.

Image result for Jason Derulo artist

Jason Derulo ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND