RFL
Kigali

Kubwimana Ali hari icyo asaba FERWABA ku kibuga cya Club Rafiki REG BBC yatwariweho igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2017 7:50
0


Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni w’ikipe ya REG Basketball Club yasabye ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ko ubutaha bazihangana ntibongere gufata umukino ngo bateganye ko uri bukinirwe ku kibuga cya Club Rafiki mu masaha ya nijoro.



Nyuma y’umukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abahoze bafite aho bahurira na Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Kubwimana kapiteni w’ikipe ya REG BBC yari imaze gutsindwa na Espoir BBC amanota 61 kuri 58, yavuze ko kimwe mu byagoye REG harimo n’ikibuga cyari gifite urumuri rudahagije ndetse ko ubutaha FERWABA itazongera gukora amakosa yo kuhajyana umukino.

“Kuri iki kibuga, abantu ba federation (FERWABA) nabo barabibonye ntibazongere kuzana match hano (Club Rafiki). Ikibuga kiranyerera, ikibuga nta matara….ni ugukinira ahantu hatabona. Abantu ba federation bajye bihangana bashyire n’imikino kuwa Gatatu. Nk’imyaka yashize twakinaga kuwa Gatatu kandi hakaba hari abafana. Bajye babipanga ku buryo dukinira ahantu hameze neza”. Kubwimana Ali Kazingufu

Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir Basketball Club avuga ko we yinjiye mu mukino yamaze kwiga uko REG BBC bakina ndetse yari yamaze kumenya ko bafite igihunga cyo gushaka igikombe. Gusa uyu mutoza ntiyemera ko urumuri rwari rucye ku kibuga kuko ngo yaba Espoir BBC na REG BBC nta muntu n’umwe urimo ureba nk’injangwe.

“Ibyo nabivuga nko kuri match yabaye…..  kuwa Gatandatu ngira ngo uyu munsi (Ku Cyumweru) REG yazanye amatara ane kuri buri Poteau…yongereho amatara. Icy'amatara sinakibonamo urwitwazo , nta muntu ureba nk’ipusi (Injangwe). Bose bafite amaso amwe bakinira hamwe kandi n’abandi bose bahakiniye”. Mwiseneza Maxime.

Mwiseneza Maxime ?Espoir BBC

Mwisezneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir Basketball Club yemeza ko nta pusi yari iri mu kibuga 

Raporo yimikino ya nyuma n’uko amakipe yasoje akurikirana:

Ni irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba basketball bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda,ryahuzaga amakipe akina imbere mu gihugu aho hakinwaga umukino wa nyuma Espoir BBC itsinda REG BBC ku manota 61-58.

Espoir BBC ni imwe mu makipe yatakaje abakinnyi benshi muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 dore ko iri rushanwa rinitirirwa uwahoze ari umukinnyi wayo wishwe muri Jenocide witwaga Ntarugera Emmanuel wari uzwi ku izina rya Gisembe ari naryo ryitiriwa iri rushanwa (Gisembe Memorial Tournament). Espoir BBC yaje muri uyu umukino ifite akanyamuneza kuko yariri ku kibuga cyayo kandi abafana bayo nabo bari bahari ku bwinshi (Clu Rafiki).

Umutoza w’ikipe ya Espoir BBC Mwiseneza Maxime avuga ko batagombaga kureka igikombe ngo kijye ahandi kivuye mu rugo biniyongeraho kuba abayobozi b’ikipe bari babasabye kwitonda bagaha umukino agaciro.

“Nk’abantu bari bari mu rugo iwabo ntitwagomba kureka ngo igikombe kijye ahandi. Mbere yuko tuza muri uyu mukino perezida wacu yatubwiye ko uyu mukino twagombaga kuwuha agaciro kanini cyane. Yatubwiye ati “Muribuka abantu babanjirije bakinira iyi kipe mukinamo” byatumye natwe tugira imbaraga kugira ngo tubahe agaciro dutsinda uyu mukino tunabatura iki gikombe.” Maxime Mwiseneza

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuzaga ikipe ya Patriots BBC na IPRC-South BBC aho zahataniraga umwanya wa gatatu (3) waje kwegukanwa na IPRC-South itsinze Patriots amanota 65-58. Amakipe abiri ya mbere mu bagabo no mu bagore ni yo azakina irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu mpera ziki cyumweru.

Uko amakipe yasoje irushanwa akurikirana:

ABAGABO:

1.Espoir BBC

2.REG BBC

3.IPRC-South BBC

4.Patriots BBC

ABAGORE:

1.APR(W)BBC

2.IPRC-South BBC

3.Ubumwe BBC

Mbere gato yuko umukino utangira

Mbere gato yuko umukino utangira

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC asoma ubutumwa bwo kwibuka

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC asoma ubutumwa bwo kwibuka

Abakinnyi ba REG BBC bavuga ko bagowe n'amatara ya Club Rafiki Ground

Abakinnyi ba REG BBC bavuga ko bagowe n'amatara ya Club Rafiki Ground

 Kubwimana Kazingufu Ali arasaba FERWABA kuttazongera gushyira umukino wa nijoro ku kibuga cya Club Rafiki

Kubwimana Kazingufu Ali arasaba FERWABA kutazongera gushyira umukino wa nijoro ku kibuga cya Club Rafiki

YANDITSWE NA: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND