RFL
Kigali

Yves Mutsinzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni wowe niringiye’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2017 7:50
0


Umuhanzi Yves Mutsinzi ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, kuri Horebu church yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ni wowe niringiye’ ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu guhora bashima Imana.



Yves Mutsinzi ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku Inyarwanda.com yadutangarije ko yatangiye kuririmba muri 2012, kugeza ubu hakaba hashize imyaka itanu. Amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: Ni wowe niringiye na Igisubizo. Uyu musore avuga ko yandika indirimbo agamije gukangurira abantu gushima Imana no kugira ibyiringiro muri bo.

Yves Mutsinzi yakomeje avuga ko intego afite mu muziki ari ugukora cyane ndetse ngo kuri ubu afite gahunda yo kumurika album ye ya mbere. Abajijwe ubutumwa bwihariye buri mu ndirimbo 'Ni wowe niringiye' yashyiriye hanze amashusho, Yves Mutsinzi yagize ati: "Ubutumwa burimo ugukangurira abantu gushima Imana no kubasaba guhora babyibuka ntibibagirwe ubagirira ineza buri munsi kandi tukemerera ko umukiza wacu atuyobora mu nzira itunganye iteka ryose, tukamwumvira mu bikorwa byacu bya buri munsi."

REBA HANO 'NI WOWE NIRINGIYE' YA YVES MUTSINZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND