RFL
Kigali

PGGSS7: Social Mula yatangaje impamvu zirimo imvura zamubangamiye mu gitaramo cy’i Ngoma-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/06/2017 17:13
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2017 ni bwo ibitaramo bya PGGSS7 byari bigeze i Ngoma ahagombaga kubera igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa uyu mwaka, muri iki gitaramo Social Mula yari yabukereye yiteguye gutaramira no gushimisha abakunzi be gusa ku mpamvu zinyuranye zirimo n’imvura yavuye ku rubyiniro atishimiye uko byagenze.



REBA HANO UKO SOCIAL MULA YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I NGOMA

Social Mula nyuma yo kuva ku rubyiniro twaramwegereye mu kiganiro kigufi yaduhaye cyuzuyemo agahinda yatangaje ko yari yiteguye gushimisha abakunzi be icyakora imvura ikaba yaje kubyivangamo igatuma aririmba mu gihe bamwe bamwerekaga umugongo bahiga aho bugama imvura itari nke yari ibari ku mutwe. Social Mula kandi yababajwe no kuba iyi mvura yaguye ubwo igitaramo cyendaga kurangira igakabya umurego ari uko agiyeho dore ko ari we waririmbye nyuma y'abandi muri iki gitaramo.



Social

Social Mula mu gitaramo cy' i Ngoma

Usibye kuba yararirimbye ari uwanyuma ndetse n’imvura ikamuvangira mu gitaramo, yatangaje ko yagerageje kwitwara neza nubwo byari bigoye, uyu muhanzi yongeye gusaba abafana be b’i Rubavu gukomeza kumutegerezanya amatsiko dore ko hari byinshi abahishiye. Uyu musore yahise aboneraho gusaba abafana be muri rusange gukomeza kumutora aho wandika umubare 10 ukohereza kuri 4343.

REBA HANO IBYO UYU MUSORE YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fofolas 6 years ago
    courage urashoboye imvura yagwa itagwa urabizi ikindi uragerageza rwose ufite benshi uruta kuko mbona ibyabo byagiye hanze bagura abafana





Inyarwanda BACKGROUND