RFL
Kigali

BASKETBALL: Ibigwi n’amateka bya Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG Basketball Club-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2017 9:20
0


Kubwimana Kazingufu Ali ni umunyarwanda wavutse tariki 29 Ukuboza 1995, akina umukino w’intoki wa Basketball mu ikipe y’igihugu ndetse na REG Basketball itaramara umwaka ishinzwe.Kuri ubu ni kapiteni w’ikipe ya REG BBC aho aba yambaye numero (24) mu mugongo agakina azamura imipira ayiturukanye inyuma.



UBUZIMA BWE

Kubwimana yavutse tariki 29 Ukuboza 1995 avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba. Ali afite abavandimwe bane (4) bavuka ku babyeyi bazwi ku mwuga wo gucuruza aribo Kazingufu Jean na Uwamariya Marie.

Afite abavandimwe be bato barimo murumuna we ndetse na mushiki we muto nabo bakina umukino wa Basketball nk’urugero rwiza bamufatiyeho. Yize amashuli abanza ku kigo cya Stella Maris, icyiciro rusange akiga ku ishuli rya ESEGI mu Karere ka Rubavu.

Yasoreje amashuli yisumbuye mu kigo cya APE Rugunga mu mujyi wa Kigali aho yigaga ibijyanye n’amateka, icungamutungo n’ubumenyi bw’isi (History Economic and Geography /HEG). Mu cyiciro cya mbere cya kaminuza yize ibijyanye n’icungamali muri kaminuza ya UTB.

Kubwimana ni umukinnyi ukina azamura imipira (meneur de Jeux) uzwi cyane ku muvuduko mwinshi aho abafana bakunda kumwita umunyabihaha bine (Man with Four Lungs). Ashobora gukina kandi nk’umukinnyi winjiza amanota kuko ari n’umuhanga mu gutsinda amanota atatu (Three Points shooter).Yagiye akinana n’abandi bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda barimo nka; Shime ukinira ikipe ya IPRC-Kigali; Sani Eric ukina hagati mu ikipe ya IPRC-Kigali na Marc Rushagaza ukinira Patriots BBC.

Urugendo rwe muri Basketball

Kubwimana Kazingufu Ali yatangiye gukina umukino wa Basketball ku myaka cumi n’ibiri (12)  y’amavuko ari nko kwishimisha. Yakiniye ikipe y’ikigo ubwo yatangiraga amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2008. Yakiniye kandi ikipe ya Marine BBC y’abato aho bagiraga n’amahirwe yo kwitozanya n’ikipe yabo nkuru.

Ubunararibonye bwe.

Mu gihe hakinwaga amarushanwa ahuza ibigo by’amashuli mu mwaka wa 2011, umuyobozi mukuru wa Kigali Basketball Club yahisemo Ali ndetse anamusabira Kalima Cyril wari umutoza w’iyi kipe ko yamureba akazamuzana mu ikipe. Byaje kumuhira muri uwo mwaka bahita bamufata ababera umukinnyi.

Ibihe yagize ubwo yakinaga muri Kigali Basketball Club(KBC) 2012-2013

Nyuma yo kujya mu ikipe ya Kigali Basketball Club yatsinze amanota 22, atanga imipira ivamo amanota irindwi (7), abasha no kubuza amanota ane(4) kujya mu nkangara y’ikipe ye, ashobora no kwaka abo bahanganye imipira igera kuri itandatu(6).

Yafashije iyi kipe kandi gutwara igikombe cya pre-season mu 2012. Muri uwo mwaka banaje ku mwanya wa kabiri kandi mu mikino y'akarere ka Gatanu (Zone V). Yahamagawe no mu ikipe yahagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Afurika y’iburasirazuba y’amakipe ya gisirikare (EAC Miltary Games) aho banabonye umudali wa Zahabu.

Mu mwaka wa 2013 yahawe igihembo cy’umukinnyi wateye imbere agihabwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa  Basketball mu Rwanda, hamwe n’impuzandego y'amanota 23.6 na 3.8 by’amanota yabujije kwinjira mu kangara y’ikipe ye (Rebound) ; 3.1 imipira yatanze ivamo amanota ndetse na 4.4 by’imipira yatse abo bari bahanganye ku mukino.

Ibihe yagize muri Patriots BBC 2014-2015

Kubwimana Ali yavuye muri KBC BBC mu mwaka wa 2014 yerekeza mu ikipe ya Patriots BBC. Mu  Ukwakira 2015 Ali yahamagawe mu ikipe y’igihugu aho bakina ari batatu kuri batatu (3 on 3) mu mikino y’Akarere ka Gatanu (ZONE 5) aho yanahawe igihembo cy’umukinnyi wabashije kwinjiza amanota atatu (3) kenshi. Ali yatangiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru mu 2014.

Kuri ubu Kubwimana Kazingufu Ali akinira ikipe ya REG BBC abereye na kapiteni. Iyi kipe itaramara umwaka muri shampiyona yamukuye muri Patriots BBC aho kuri ubu imuhemba ibihumbi magana atanu ku kwezi (500.000 FRW).

Byinshi biteye amatsiko ndetse na bimwe mu byo abakunzi ba Kubwimana Ali bibaza ku buzima bwe haba mu kibuga no hanze yacyo, yabitangarije INYARWANDA mu kiganiro cy'amashusho.

KANDA HANO UREBE UNUMVE BIMWE MU BITEYE AMATSIKO KU BUZIMA BWA ALI KUBWIMANA KAZINGUFU  

Kubwimana Kazingufu Ali ajya guhana ikosa yari akorewe

Ali Kubwimana yemera kuvuga amazina y'umukobwa bakundana

Kubwimana Kazingufu Ali nyuma yo kuva muri Patriots BBC ubu ni kapiteni wa REG BBC

Kubwimana Kazingufu yemera ko muri REG Basketball Club ahembwa ibihumbi magana atanu by'amafaranga y'u Rwanda

Igihembo yahawe mu mikino ya 3 on 3

Igihembo yahawe mu mikino ya 3 on 3

Kuba avuga ko Mugabe Arstide ari inshuti ye yubaha ntibimubuza kumucenga mu mukino

Kuba avuga ko Mugabe Arstide ari inshuti ye yubaha ntibimubuza kumucenga mu mukino

Muri Patriots BBC niho yigaragarije bituma REG BBC imutwara

Muri Patriots BBC ni ho yigaragarije bituma REG BBC imutwara

KANDA HANO UREBE UNUMVE BIMWE MU BITEYE AMATSIKO KU BUZIMA BWA ALI KUBWIMANA KAZINGUFU

SCRIPT: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND