Ariana Grande yashimishije cyane abitabiriye igitaramo cye nyuma yaho benshi bavugaga ko iki gitaramo gishobora gusubikwa nyuma yaho habaye ikindi gitero cy’iterabwoba ku kiraro kiri mu mujyi wa Londoni,abantu7 bakahasiga ubuzima.
Muri icyo gitero cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mbere y’uko Ariana Grande akora igitaramo, abantu 7 bahise bitaba Imana, abandi 48 barakomereka. Nk’uko umuvugizi wa Ariana Grande,Scotter Braun yabitangaje mu gitondo cyo ku Cyumweru yavuze ko iki gitero kitari butume basubika igitaramo bamaze iminsi bategura,ahubwo ko Ariana Grande ari bukore igitaramo mu rwego rwo guha agaciro ababuriye ubuzima bwabo muri ibi bitero byombi by’iterabwoba muri iyi mijyi.
Scotter yagize ati”Nta bwoba tugomba kugira,mu guha icyubahiro abagezweho n’ingaruka z’ibi bitero haba hano ndetse no ku isi yose,turashyira ijwi riranguruye hejuru turirimbe”. Abifashijwemo n’abahanzi nka Justin Bieber,Miley Cyrus,Cold Play, Katy Perry n’abandi benshi batandukanye, Ariana Grande mu gihe cy’amasaha atatu yataramiye abari aho biratinda.
Inkuru dukesha TMZ ivuga ko iki gitaramo cyakusanyirijwemo asaga 275,000 y’amadolari y’Amerika(ni ukuvuga angana 229,625,000 mu mafaranga y’u Rwanda),aya akazafasha abagizweho n’ingaruka z’igitero cy’iterabwoba cyo kuwa 22 Gicurasi 2017 cyahitanye abantu 22 naho 47 bagakomereka ndetse bamwe bakaba bakiri mu bitaro.
Ariana Grande na Miley Cyrus
Katy Perry ni uku yari yambaye
Justin Bieber yasabye abantu kuneshesha ikibi icyiza
Niall Horan wo muri One Direction yaririmbye indirimbo ye ikunzwe Slow Hands
Little Mix baririmbye indirimbo yabo ikunzwe 'Wings'
Ariana Grande mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Bwongereza
Ariana Grande hamwe n'umukunzi we Mac Miller wamusanze ku rubyiniro
Katy Perry yashimiye cyane Ariana Grande kubwo umuhate yagize mu gutegura iki gitaramo
Mark Owen
Ariana Grande hamwe n'umukunzi we
Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Korali yo muri Parrs Wood High School igizwe n'abaririmbyi b'abahanga nayo yararirimbye
Millie Mitchell w'imyaka 14 wakomerekeye mu gitero giheruka, muri Manchester Arena,na we yitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo
Abashinzwe umutekano nabo bari bishimye bitewe n'uburyo babonaga abafana bizihiwe
Pharrell Williams na Miley Cyrus
Abafana nta bwoba bari bafite bw'igitero
Umutekano wari wakazijwe mu buryo bukomeye
TANGA IGITECYEREZO