Kuri iki cyumweru tariki 4 Kamena 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel habereye igitaramo cy’urwenya aho abanyarwenya bakomeye bo mu karere bari bahujwe no gusetsa abari bitabiriye iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Kwinjira muri iki gitaramo byari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10000frw), gusa ibi ntacyo byabwiye abakunda urwenya dore ko icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye abafana, aha abanyarwenya bakomeye mu karere barimo, Nkusi Arthur, Babu,Kigingi ndetse na Teacher Mpamire kimwe n'abandi banyarwenya bashimishije abari bitabiriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi nebyiri n’igice za nimugoroba kirangira mu ma saa yine n’igice z'ijoro. Ni igitaramo cyari kitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi mu Rwanda nka Dj Pius, Charly&Nina, umunyarwenya Gasumuni n'abandi banyuranye aha hakaba hanagaragaye itsinda rya Beauty for Ashes ryataramiye abari aho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakishimirwa cyane mu ndirimbo ya nshya 'Yesu ni sawa'.
REBA AMAFOTO:
DJ Pius numufasha we bari bitabiriyeCharly na Nina nabo bari bitabiriyeBeauty for Ashes bacurangira abantuAbari muri Serena Hotel bose bahise bahagarara
Miss Samantha wigeze kuba Nyampinga wa SFB ndetse na Flora witabiriye Miss Rwanda 2015 bari bitabiriyeAbantu banyuzwe n'umuziki wa Beauty For AshesUmunyarwenya w'i Burundi DivinUmunyarwenya Babu yasekeje benshi
Umurundi Kigingi yashimishije benshi barimo na Uncle Austin
Umunyarwenya Gasumuni umwe mu bashimishijwe na Kigingi
Arthur agerageza gusetsa abitabiriye bari buzuye Serena HotelTeacher Mpamire asetsa abanya KigaliAbafana bari bishimiye umugande Teacher Mpamire
AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO