RFL
Kigali

MAISHA FILM LAB: Igihe cyo kwiyandikisha ku bifuza amahugurwa mu kwandika Filmes cyongerewe

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:5/06/2017 7:54
0


Ku nshuro ya 7 umuryango wa Maisha Film Lab utegura amahugurwa yo kwandika filime mu Rwanda watangaje ko abifuza kwitabira aya mahugurwa , igihe bari barahawe cyo kwiyandikisha cyongereweho icyumweru kimwe.



Byari biteganyijwe ko itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ari kuwa 31 Gicurasi, ariko mu rwego rwo guha amahirwe abantu benshi bifuza kwitabira aya mahugurwa hakaba hongereweho icyumweru kimwe. Bivuzeko kwiyandikisha bizarangira tariki 7 Kamena 2017. Aya mahugurwa akaba ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Munani uyu mwaka wa 2017.

Kanda HANO ubashe kwiyandikisha

Umuryango wa Maisha Film Lab washinzwe n’umunyamerikakazi ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde Mira Nair usanzwe atanga amahugurwa yo kwandika no gukora filime mu bihugu bine (4)  bya Afurika y’uburasirazuba ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya ndetse na Tanzania. Amahugurwa ya Maisha Film Lab yagiye aba ikiraro cya benshi mu kuzamuka muri sinema.

Muri aya mahugurwa kandi, hatoranywa inkuru nziza kurusha izindi maze igahabwa ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000 $) yo kuyikora. Umwaka ushize, umunyarwanda Jimmy Gasana akaba ari we watsindiye aya mafaranga maze akora filime ye ya mbere yise “The Quiescent”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND