RFL
Kigali

Umunyarwanda yatsindiye ibihumbi 4 by’amadorali no gusura Paramount/Hollywood

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/06/2017 9:05
4


Umusore w’umunyarwanda Ntawirema Celestin watangije igikorwa cya ‘Rwanda Cultural Fashion Show’, yatsindiye amadorali y’Amerika ibihumbi bine (4000$), ni ukuvuga asaga 3,340,000 y’amanyarwanda, anemererwa gusura imwe muri kompanyi zikomeye zitunganya filime i Hollywood ya Paramount Pictures.



Ni nyuma y’urugendoshuri rushingiye ku muco n’amateka amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bwa Global Business Education Seminar. Ntawirema aganira na Inyarwanda yagize ati:

Natumiwe nyuma y’uko abategura Global Business Education Seminar babonye ko mfite ibikorwa byiza, mu bihugu 30, harimo 10 byo muri Africa. Icyari kigamijwe ni uguhuza abantu bakora ibikorwa bizamura abantu benshi ariko bakaba banashingira ku mateka y’ibihugu byabo ndetse n’amateka y’isi muri rusange. 

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego baduha urugendoshuri hanyuma bakanaduha ibazwa hagamijwe kureba abitwaye neza. Nitwaye neza nsindira $4000 mbona n’itike yo kujya muri Paramount i Hollywood.”

NTAWIREMA

Ntawirema arimo aragirira urugendoshuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ntawirema yadutangarije ko babajijwe ibibazo bitandukanye by’ubumenyi rusange by’ibanze ahanini ku ntambara ya mbere n’iya kabiri y’isi yose, maze abyitwaramo neza abifashijwemo no gukunda gukurikirana no kureba filime mbarankuru(film documantaire).

NTAWIREMANtawirema hamwe n'itsinda bari kumwe bagize ibihe byiza

Tuganira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 04/06/2017, Ntawirema Celestin yatubwiye ko kuri uyu wa Mbere ari bwo bagomba kuva i New York bakerekeza California. Ati “Ubwo rero ejo tuzava New York twerekeza California gukomeza ingendo zishingiye ku mateka n’umuco muri iriya leta ari naho nzajya muri Hollywood.”

Ntawirema Celestin ni umusore ufite imyaka 33 y’amavuko, mu mwaka wa 2012 akaba aribwo yatangiye igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show agamije kuzamura ibijyanye n’imideri mu Rwanda abinyujije muri kompanyi ye ya IRIS PRO-FILMS 1000 Hills isanzwe ikora ibijyanye na filimi mbarankuru, gufotora no gutegura ibirori.

Amafoto ya Ntawirema mu bihe bitandukanye muri uru rugendoshuri

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMAAha yari yasuye 'Empire State Building', imwe mu mazu maremare cyane aherereye mu mujyi wa New York, yatashwe mu 1931, ikaba ifite amagorofa 102

NTAWIREMA

Yanasuye inzu ndangamurage y'amateka kamere y'abanyamerika

NTAWIREMAIshusho y'amahoro y'i New York nayo yayifatiyeho agafoto nka hamwe mu hantu hakomeye cyane mu mateka y'abanyamerika

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

Hamwe n'itsinda bari kumwe

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

NTAWIREMA

Iki ni cyo gihembo yahawe n'abahoze ari ingabo z'abanyamerika zirwanira mu mazi nyuma yo gusubiza neza ibibazo yabajijwe ku ntambara ya mbere n'iya kabiri y'isi yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • geuss who6 years ago
    Reka Uwo arabeshya ni Ht yishakiraga, Hari umuryango w'abazungu wamureze keera uba muri America niwo yagiye gusura kuko hari igihe batabonana, aho hose naho bamutemberezaga. Celestin gwoose, uziko narinziko waretse Kubeshya baaana! Hhh
  • Mamou6 years ago
    Congz my Brother!! avec courage aussi, iyo umuntu agize succe, amashari nayo araza, uwo uvugako ari HT ushaka nawe nashake iye tumumenye. Keep it up and be blessed
  • Celestin 6 years ago
    Gufata uyu mwanya ngubiza kuri comment yawe birasa nkoguta umwanya ariko reka mbikore kuko abenshi nkamwe mucyeneye guhora mwigishwa. 1- Niba ushaka kumenya byinshi kuri project zacu wanjya hano kuri www.rcfs.rw 2- Iyo uvuhe Hit ntabwo numva ubusobanuro ariko ngenekereje birasa nkoho urikuvugako nshaka kumenyekana. Right? Tumaze imyaka irenga 5 dukorana nabanyarwanda ndetse nahandi kwisi mubikorwa bitandukanye hano mu Rwanda. Ndumva rero Hit uvuga tuyimaranye igihe kirekire buretseko sinahiti twebwe ducyeneye. Ducyeneye guhindura ubuzima bwabantu no guteza imbere imiryango yacu nigihugu. Nsoze nkugira inama yo gukura amaboko mumufuka ugakora aho gufata umwanya uvuga ibyo utazi neza I guess. Kuva muri 2013 tumaze gukorera imishinga itandukanye mubihugu birenga 15 harimo: Canada, Dubai, Hong King, Singapore, England, Ghana, Togo, East African counties etc..... ubwo rero ntabwo ari ubutembere muvandi. Itangazamakuru ryiza niryandika inkuru zitanga ikizere harimo nkiyi yacu navuga itanga inspiration kurubyiruko nkanjye nabandi bifuza gukomeza gukora no gutera imbere. Murakoze!
  • gaga6 years ago
    Celestin ni umusore ko ari umugabo? Maze yari kumwe n'umugore we!





Inyarwanda BACKGROUND