Monaco Café yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru aho kuri uyu wa Gatandatu izerekanira kuri televiziyo ya rutura umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani.
Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali, yateguye uburyo bwo gushimisha abayigana by’umwihariko abakiliya bayo bakunda kwirebera imipira yo ku mugabane w’u Burayi, ikaba yateguye uburyo izerekana mu buryo budasanzwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017, guhera ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45.
Monaco Café yamaze kugeza aho ikorera Televiziyo ya rutura kandi ifite amashusho agezweho ya HD, ubunini bwayo n’ubwiza bw’amashusho bikaba bifasha ureba umukino w’umupira w’amaguru kuwureba nk’uwibereye ku kibuga neza. Umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza Real Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani, ukaba wo uzerekanwa mu buryo budasanzwe buzanyura abazawurebera i Kigali muri Monaco Café, cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.
Monaco Cafe izerekana uyu mukino kandi ku buntu
Uretse gutanga Serivisi nziza bisanzwe biranga Monaco Café ndetse no kwakira neza abifuza kuhidahadurira haba mu bijyanye na muzika cyangwa iby’imipira yo ku mugabane w’u Burayi yerekanwa kuri televiziyo za rutura (Flat Screen) aho ureba neza umukinnyi uko yakabaye nk’uwibereye ku kibuga, banagena ikirahure cya divayi cy’ubuntu ku muntu uhafatiye amafunguro.
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Cafe wabasura aho bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza. Wasura urubuga rwabo www.monococafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya facebook, Monaco Cafe naho kuri instagram nabwo ni Monaco- Café -Rwanda, wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.
Iyo ufatiye ifunguro rya nimugoroba muri Monaco Cafe, bakongeza ikirahure cya divayi
Ukinjira ahakorera Monaco Cafe muri T 2000
Muri Monaco Cafe hari amoko yose y'inzoga
Monaco Cafe ifite ahantu heza uganirira n'inshuti n'abavandimwe mukizihirwa
TANGA IGITECYEREZO