RFL
Kigali

Imyiteguro ya 20 KM de Bugesera igeze he?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/06/2017 11:49
1


20 KM de Buesera irushanwa rizaba ririmo ibihembo biruta ibindi bitangwa ku marushanwa y’imbere mu gihugu biteganyijwe ko rizakinwa kuwa 11 Kamena 2017 i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Gasore Serge uri ku ruhembe rw’imitegurire y’iri rushanwa avuga ko magingo aya imyiteguro imeze neza kuko ngo n’ibikorwa biribanziriza bigenda birangira.



Ibikorwa byari biteganyijwe ko bizabanziriza iri rushanwa, habanje kuba ikiganiro mpaka ku bijyanye n’imicungire y’amashyamba mbere yuko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017 hazaba igikorwa cyo gukora siporo rusange (Sport de Masse), igikorwa kizabera i Nyamata.

Muri iki gikorwa, abazakora iyi siporo bazahaguruka ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata bakomeze bagere ku Gahembe bagaruke ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata (Maison de Jeune- Nyamata).

Ikiganiro Gasore Serge yagiranye na INYARWANDA avuga ku myiteguro:

Inyarwanda: Kuwa 11 Kamena 2017 hazaba irushanwa ryo kwiruka intera ya kilometero 20 (20 KM de Bugesera), tubwire uko imyiteguro imeze?

Gasore Serge: Gahunda zayo zihagaze neza kubera ko abantu bose babihaye agaciro urugero nk’Akarere ka Bugesera kabihaye agaciro cyane. Ni muri urwo rwego twifatanyije na siporo yo mu mashuli ya Bugesera dutegura icyo twakita pre-event (Igikorwa kibanziriza irushanwa) ku itariki 3 Kamena 2017.

Izaba ari sport de masse izahuzwa n’iyisanzwe iba mu gihugu hose, tuzatangira saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (06h30’) duhaguruke ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata twerekeza ku Gahembe tugaruke ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata.

Aha niho bazakorera imyitozo ngororamubiri habe n’ikiganiro nk’uko mu gihugu hose bigenda, iyo sport de masse irangiye haba ikiganiro.

Inyarwanda: Twinjiye ku irushanwa nyirizina, kuritegura bigeze he?

Gasore Serge: Ku kijanye n’irushanwa nyirizina rya tariki 11 Kamena 2017, abantu barimo bariyandikisha. Biyandikisha kuri sitade Amahoro mu ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), bashobora kwiyandikisha ku cyicaro cya Foundation (Gasore Serge Foundation) i Ntarama ndetse bashobora no kwiyandikisha ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata.

Inyarwanda: Ese ko tubona rizaba ari rushanwa rikomeye ugereranyije n’andi musanzwe mutegura, ibihembo bizaba biteye gute?

Gasore Serge: Ibihembo twamaze kubishyira ahagaragara kuko umukinnyi uzaba uwa mbere mu bilometero 20 (20 KM) azahembwa ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW), uwa kabiri ahabwe 150 (150.000 FRW), uwa gatatu ijana (100.000 FRW) kugenda umanuka kugera ku muntu uzaba uwa gatandatu kuko ni bo tuzahemba.

Hanyuma mu bilometero umunani (8km) bizakinwa n’abakiri bato uwa mbere azahembwa ibihumbi ijana (100.000 FRW), uwa kabiri ibihumbi 80 (80.000 FRW), uwa gatatu ibihumbi 70 (70.000 FRW) kumanuka kugeza ku muntu uzaba uwa Gatandatu. Harimo n’ibilometero bitatu (3km) by’abana aho n’abakuru bazamo kuko biba ari ukwishimisha (Run for Fun).

Inyarwanda: Ese abazasiganwa bazaca mu zihe nzira?

Gasore Serge: Bazahaguruka kuri Excel ku kabari kitwa Connect bamanuke bagere mu mujyi (Nyamata) bazenguruke kabiri nyuma basubire mu muhanda bagana i Ntarama (Gasore Serge Foundation) aho isiganwa rizarangirira.

Inyarwanda: Birumvikana ko kizaba ari igikorwa gikomeye. Nta bayobozi bagiye bafite imyanya ikomeye mu gihugu mwaba mwaratumiye?

Gasore Serge: Twatumiye abayobozi. Twatumiye MINISPOC kandi bo bamaze kutwemerera ko bazaba bahari abandi ni abayobozi b’Akarere ka Bugesera.

Inyarwanda: Ni iyihe mibare kugeza ubu mwaba mumaze kugira y’abiyandikisha, ese nta makipe murabona yiyandikisha?

Gasore Serge: Tumaze gukusanga abantu barenga magana atanu. Harimo amakipe nka APR Athletic Club, New Athletic Club (NAS), ikipe ya Kamonyi n’izindi zimaze kwiyandikisha. Uretse amakipe harimo n’abaturage ku giti cyabo bamaze kwiyandikisha hirya no hino. Ikindi nuko no kuwa 3 Kamena 2017 hazaba hari umwanya worohereza abantu kwiyandikisha.

Inyarwanda: Kuki iri rushanwa rifite insanganyamatsiko yo kubungabunga amashyamba?

Gasore Serge: Ngira ngo muzi ko dufite ikibazo cy’amashyamba mu kuba abantu bataramenya kuyitaho. Bamwe bayakoresha bateka birengagije ko hari za gaze bityo ugasanga ahantu henshi hasa n’aho hanamye (Ubutayu) cyane cyane ahantu bikunda kugaragara ni i Bugesera. Ni yo mpamvu iri rushanwa twaryitiriye kubungabunga amashyamba no kuyatera.

Ni muri urwo rwego twateguye ikiganiro mpaka ku bintu bijyanye n’amashyamba ku rwego rw’igihugu dufatanyije na MINIRENA tukazagerageza kwinjiza mu rubyiruko gahunda zo kubungabunga amashyamba.

Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Serge Foundation Community inategura 20 Km de Bugesera

Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Serge Foundation Community inategura 20 Km de Bugesera

 Ikirango kigaragaza gahunda z'irushnwa rya 20 Km de Bugsera

Ikirango kigaragaza gahunda z'irushanwa rya 20 Km de Bugsera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhoza danny6 years ago
    imyidagaduro bazayitegur mugihuguhoze harabantu bafit umubwibuh ukabije murakoze





Inyarwanda BACKGROUND