RFL
Kigali

UKO MBIBONA:Jay Polly yabeshye abanyarwanda agambiriye kwiyamamariza indirimbo itaravuzweho rumwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/06/2017 14:15
10


Mu minsi ishize byari bigoye kubona ikinyamakuru kitabanje inkuru ya Jay Polly imbere, aha indirimbpo ye nshya ‘Too Much’ yari yateje impagarara dore ko nawe yihamirizaga ko irimo amashusho ateye isoni, icyakora uyu muhanzi yaje gusaba imbabazi abanyarwanda abizeza ko agiye kuyisubiramo.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Jay Polly yatesheje agaciro indirimbo ya mbere agera ubwo ahamya ko yibwe kugira ngo ijye hanze, uyu muraperi yongeyeho ko bagiye guhita batangira imirimo y’ifatwa ry’andi mashusho agomba gusimbura ayo we yahamyaga ko yibwe agashyirwa hanze atanabizi.

Uncle Austin ni umwe mubahise bamagana amashusho y'indirimbo agaragaramo 

Iki gihe Jay Polly yabwiye Inyarwanda.com ko mu cyumweru kimwe baba bamaze gufata amashusho azasimbura aya mbere icyakora icyumweru kirabura iminsi ibiri ntanumushinga wo kuyikora uhari dore ko abahanzi bari muri iyi ndirimbo baganiriye na Inyarwanda batangaje ko uyu muraperi atarabagezaho umushinga wo gusubiramo iyi ndirimbo.

Jay Polly ni umuhanzi wari umaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru yasaga n'uri kwibagirana nyuma yo kugirana ibibazo bikomeye n'abahanzi batangiranye mu itsinda rya Tuff Gang,nyuma akaza kumurika Album ye kuri Petit stade ariko ntabone abantu dore ko hatigeze hinjira abarenga ijana. iki gihe rero cyari igihe cyiza kuri we cyo gukora ikintu gituma abantu bongera kumuhanga amaso nk’ umuhanzi wari ugezweho mu myaka ibiri ishize, kugira ngo yongere kwibandwaho. Jay Polly byamusabaga gukora ibidasanzwe.

Ibidasanzwe uyu muraperi yagombaga gukora ni indirimbo ituma benshi bongera kumuhanga amaso ari nabyo byatumye akusanya abahanzi benshi barimo Urban Boys, Bruce Melody, Uncle Austin n'abandi kugira ngo bafatanye kongera kumugarura mu kibuga dore ko yari mu bihe bitamworoheye. Iyi ndirimbo ku buryo bw’amajwi ntiyigeze icurangwa cyane ari nabyo byatumye bahita bayikorera amashusho shishi itabona kugira ngo harebwe ko yazanzahura amajwi y’iyi ndirimbo.

Iyi nkumi imibyinire yayo n'uko yambaye ntabwo byigeze bivugwaho rumwe

Iyo witegereje neza amashusho y’iyi ndirimbo usanga harimo amashusho y’urukozasoni gusa mu ifatwa ryayo nta muhanzi bashyizemo ikiziriko, ibi byumvikanisha ko aya mashusho yafashwe ku bwumvikane bw’abahanzi n'uwari kuyafata nubwo nyuma bamwigaritse bagahamya ko mu minsi mike bagombaga kuyasubiramo ariko abayiteze amaso yabo yaheze mu kirere.

Ibyo Jay Polly yashakaga byagezweho dore ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Too much’ yamugaruye mu kibuga nyuma y’igihe yari amaze atavugwaho kuri ubu akaba yongeye kuvugwa mu itangazamakuru nubwo byamuviriyemo kubeshya abanyarwanda ko agiye gusubiramo iyi ndirimbo gusa magingo aya hakaba ntakigaragaza ko iyi ndirimbo izasubirwamo ukundi.

Imibyinire iri muri iyi ndirimbo nuko abakobwa bambaye biri mu byateje impagarara

Usibye kuba yarabeshye abanyarwanda uwakoze iyi ndirimbo Nameless Campos nawe yari yatsembeye uyu muraperi kongera gusubiramo amashusho yayo ariko kandi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu musore akaba yongeye guhamiriza umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nkuko yabitangaje mbere atiteguye na mba kongera gusubira muri iyi ndirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO TOO MUCH YA JAY POLLY ITARAVUZWEHO RUMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    jay polly turakwemera rwoseeeeee. humura rekana nabagucintege . akabaye kose jay jhhhhhh waragowe musore.
  • ndatabaye fredy6 years ago
    ntiyompanvu umuziki wurwanda utazigera urenga kigali music is business ya'll don't even care about to get views on youtube very sad rwanda people gotta learn this 2k17 stop thinking this like is 90s.................
  • 6 years ago
    Ubundi ibintu byose bimfira mwitanga zamakuru nimwe mutuma icuro nyinshi abahanzi bashwana naba nyarwanda bitewe nogutangaza inkuru zogushyushya abantu imitwe ngo byacitse umuhanzi yazima mukongera ati se yaburiyehe ubuse nkiyi nkuru muyigaruye hano kumariki koko. Iriya ndirimbo nikibazo kurusha ubutinganyi buri murwanda. Cg kurusha amafoto yaba nyarwandakazi Yirwa acaracara kuri za. Instagram. Murekere gushyira ibibazo kubahanzi nyarwanda nukuri Ibirimurwanda byose bibi sibo babizana.
  • ol6 years ago
    so what? ubwo yabikoze bigacamo ndumva ahubwo twamushimira
  • 6 years ago
    Ahubwo bayisubiyemo baba bishe project burundu!!! Bakomereze aho, no matter what people talk,Jay Polly and your fellows just be you,not media or People,,, Iyi niyo ndirimbo ya mbere mu muziki nyarwanda ifite amashusho meza!!!Full stop.no comment
  • Dodos6 years ago
    Itangazamakuru mugira amatiku pe...........so what??????
  • Talemwa6 years ago
    Jay Jya Mbere Papa Akazi Kawe Gahora Mu Mitima Yacu Aho Umwanzi Atagera, "Too Much" Ninziza Rwose Yaba Audio Na Video Inkuru Nkizi Kbx Sinzi.!
  • jadox6 years ago
    aka karirimbo karanyuze nzajya nkareba buri munsi ninjya kuryama!!
  • Gwiza6 years ago
    Ariko hari ikintu nibaza. Ni gute umukobwa urengeje imyaka 18 (utari igitambambuga) bamubwira ngo yambure akore ibi n'ibi akabikora bagafotora ubona yashishikaye akabyemera en+ azi neza ko amafoto/video bari kumufata azajya ku karubanda isi yose ikabibona? Ese ubundi nka bariya bakobwa bagira ababyeyi? Bagira inshuti se? Ubwo se niba bemera biriya ni ibihe bindi batakwemera? Ndumiwe koko!
  • 6 years ago
    Jay Polly nuwambere nimubona video nkizo icumi harigihe mwarenga umutaru naho abavuga jay bamuveho azi ibyakora,abavuga umuco basange intore ibwami kwa Kigili hhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND