Mu minsi ishize byari bigoye kubona ikinyamakuru kitabanje inkuru ya Jay Polly imbere, aha indirimbpo ye nshya ‘Too Much’ yari yateje impagarara dore ko nawe yihamirizaga ko irimo amashusho ateye isoni, icyakora uyu muhanzi yaje gusaba imbabazi abanyarwanda abizeza ko agiye kuyisubiramo.
Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Jay Polly yatesheje agaciro indirimbo ya mbere agera ubwo ahamya ko yibwe kugira ngo ijye hanze, uyu muraperi yongeyeho ko bagiye guhita batangira imirimo y’ifatwa ry’andi mashusho agomba gusimbura ayo we yahamyaga ko yibwe agashyirwa hanze atanabizi.
Uncle Austin ni umwe mubahise bamagana amashusho y'indirimbo agaragaramo
Iki gihe Jay Polly yabwiye Inyarwanda.com ko mu cyumweru kimwe baba bamaze gufata amashusho azasimbura aya mbere icyakora icyumweru kirabura iminsi ibiri ntanumushinga wo kuyikora uhari dore ko abahanzi bari muri iyi ndirimbo baganiriye na Inyarwanda batangaje ko uyu muraperi atarabagezaho umushinga wo gusubiramo iyi ndirimbo.
Jay Polly ni umuhanzi wari umaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru yasaga n'uri kwibagirana nyuma yo kugirana ibibazo bikomeye n'abahanzi batangiranye mu itsinda rya Tuff Gang,nyuma akaza kumurika Album ye kuri Petit stade ariko ntabone abantu dore ko hatigeze hinjira abarenga ijana. iki gihe rero cyari igihe cyiza kuri we cyo gukora ikintu gituma abantu bongera kumuhanga amaso nk’ umuhanzi wari ugezweho mu myaka ibiri ishize, kugira ngo yongere kwibandwaho. Jay Polly byamusabaga gukora ibidasanzwe.
Ibidasanzwe uyu muraperi yagombaga gukora ni indirimbo ituma benshi bongera kumuhanga amaso ari nabyo byatumye akusanya abahanzi benshi barimo Urban Boys, Bruce Melody, Uncle Austin n'abandi kugira ngo bafatanye kongera kumugarura mu kibuga dore ko yari mu bihe bitamworoheye. Iyi ndirimbo ku buryo bw’amajwi ntiyigeze icurangwa cyane ari nabyo byatumye bahita bayikorera amashusho shishi itabona kugira ngo harebwe ko yazanzahura amajwi y’iyi ndirimbo.
Iyi nkumi imibyinire yayo n'uko yambaye ntabwo byigeze bivugwaho rumwe
Iyo witegereje neza amashusho y’iyi ndirimbo usanga harimo amashusho y’urukozasoni gusa mu ifatwa ryayo nta muhanzi bashyizemo ikiziriko, ibi byumvikanisha ko aya mashusho yafashwe ku bwumvikane bw’abahanzi n'uwari kuyafata nubwo nyuma bamwigaritse bagahamya ko mu minsi mike bagombaga kuyasubiramo ariko abayiteze amaso yabo yaheze mu kirere.
Ibyo Jay Polly yashakaga byagezweho dore ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Too much’ yamugaruye mu kibuga nyuma y’igihe yari amaze atavugwaho kuri ubu akaba yongeye kuvugwa mu itangazamakuru nubwo byamuviriyemo kubeshya abanyarwanda ko agiye gusubiramo iyi ndirimbo gusa magingo aya hakaba ntakigaragaza ko iyi ndirimbo izasubirwamo ukundi.
Imibyinire iri muri iyi ndirimbo nuko abakobwa bambaye biri mu byateje impagarara
Usibye kuba yarabeshye abanyarwanda uwakoze iyi ndirimbo Nameless Campos nawe yari yatsembeye uyu muraperi kongera gusubiramo amashusho yayo ariko kandi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu musore akaba yongeye guhamiriza umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nkuko yabitangaje mbere atiteguye na mba kongera gusubira muri iyi ndirimbo.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO TOO MUCH YA JAY POLLY ITARAVUZWEHO RUMWE
TANGA IGITECYEREZO