RFL
Kigali

FIFA RANKING: U Rwanda rwasubiye inyuma ku rutonde mbere yo guhura na Republique Centre Afrique

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2017 16:08
0


Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru ahagaze, u Rwanda rwisanze ku mwanya wa 128 ku isi mu gihe muri Mata rwari ku mwanya wa 118. Amavubi yamanutse imyaka icumi (10).



Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa 31 mu gihe Uganda iri ku mwanya wa 71 ku isi na 14 muri Afurika. Republique Centre Afrique izakira u Rwanda kuwa 11 Kamena 2017 iri ku mwanya umwe inyuma y’u Rwanda (129).

Ku mugabane wa Afurika, Misiri iri ku mwanya wa mbere na 20 ku isi, Ghana iri ku mwanya wa 49 ku isi n’icyenda (9) muri Afurika. Senegal iri ku mwanya wa 27 ku isi na kabiri muri Afurika.

Brezil iyoboye isi aho ikurikiwe na Argentine mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo iri ku mwanya wa munani (8). Chile(4), u Budage (3) naho u Bufaransa buhagaze ku mwanya wa gatandatu (6).

Dore uko ibihugu bikurikirana ku isi (10):

1.Brezil

2.Argentine

3.Germany

4.Chile

5.Colombia

6.France

7.Belgium

8.Portugal

9.Switzerland

10.Espagne

Dore uko amakipe akurikirana muri Afurika (10):

1.Egypt

2.Senegal

3.Cameron

4.Nigeria

5.DR.Congo

6.Tunisia

7.Burkina Faso

8.Ivory Coast

9.Ghana

10.Algeria

Uko ibihugu bihagaze mu karere ka CECAFA:

1.Uganda

2.Kenya

3.Ethiopia

4.Rwanda

5.Tanzania

6.South Sudan

7.Burundi

8.Sudan

9.Djibouti

10.Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND