RFL
Kigali

Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ageze kure ategura igitaramo azakora muri Kanama uyu mwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2017 12:06
1


Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ageze kure ategura igitaramo cye azakora tariki 12/08/2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Rwanda Union Mission ugana kuri CHUK.



Umuhanzi Jean Luc Munyampeta umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye ari gutegura kizarangwa n’umuziki w’umwimerere (Live). Kugeza ubu abahanzi azafatanya nabo ageze kure avugana nabo, amazina yabo akazayatangaza mu gihe cya vuba. Yakomeje avuga ko imyiteguro igeze kure yaba ku ruhande rwe nk'umuhanzi ndetse no ku bacuranzi bazamufasha gucuranga umuziki wa Live. 

Jean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Abacuranzi bazafatanya na Jean Luc Munyampeta mu gitaramo cye bazobereye gucuranga umuziki wa Live

REBA HANO 'IMANA IRASUBIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eliezel6 years ago
    munyampeta turamukunda cyane ntacyatuma tutamushyigikira kandi afiye band isobanutse





Inyarwanda BACKGROUND