RFL
Kigali

Clapton yatangiye gukora amashusho asekeje, ahera kuri ‘Fake friends’ ifite aho ihuriye n’ubukwe ari gutegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2017 10:04
1

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton ndetse na Kibonge muri Filime y’uruhererekane yitwa Seburikoko, yatangiye umushinga wo gukora urwenya mu buryo bw’amashusho, ku ikubitiro ahera ku rwo yise ‘Fake friends’.



Kibonge Clapton, wamamaye muri filime akina no mu ndirimbo 'Fata telefone Mana' ni umusore ukomoka mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama. Muri uru rwenya rwe yahereyeho 'Fake friends',Clapton agaragara yicaranye n'inshuti ze za hafi yatumiye kugira ngo azereke umukunzi we agiye kwambika y'urukundo amutunguye, gusa yajya kuyimwambika agasanga inshuti yatumiye ni inshuti mbi kuko zatumye amwara imbere y’umukunzi we, yareba aho yabitse impeta akayibura kuko zari zayimwibye.

Clapto

Clapton hamwe n'inshuti ze mu rwenya yise 'Fake friends'

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kibonge Clapton yabajijwe kuri iyi gahunda nshya atangije yo gukina urwenya ruri mu mashusho, adutangariza ko ari gahunda nshya azanye nkuko yari yarabibwiye abakunzi be ko agiye gukora album y’indirimbo zisekeje, kuri ubu akaba yatangiye undi mushinga wo gukora Video z’urwenya zitarengeje umunota umwe. Izo Video akazajya azinyuza kuri Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha. Yibukije abakunzi be uko bamutora mu irushanwa rikomeye muri sinema nyarwanda arimo mu cyiciro cy'umukinnyi ukunzwe cyane mu Rwanda. Yagize ati:

Inyinshi muri video nzakora zizaba ziganjemo izitarimo kuvuga kugira ngo zirebwe n’abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga bashaka kureba Comedy y’abanyarwanda. Ubu nkaba naranatangiye ikiganiro cy’urwenya kuri BTN Tv. Nabibutsa kandi ko kuntora muri Rwanda Movie awards ku cyiciro cy’umukinnyi wa filime ukunzwe mu Rwanda ari ukujya kuri link ya www.rma.inyarwanda.com ukareba ahanditse Mugisha Emmanuel cyangwa sms ukandika Gabo 6 ukohereza kuri 5000.

Image result for Umunyarwenya Clapton amakuru

Umunyarwenya Clapton

Clapton yakomoje kuri Video y’urwenya yashyize hanze avuga ko hari aho ihuriye n’ubukwe bwe.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Clapton afite inshuti y’umukobwa ndetse akaba arimo gutegura ubukwe. Twabajije uyu musore niba ari ukuri, adutangariza ko afite ubukwe mu mwaka wa 2018. Abajijwe kuba yakinnye yambika impeta umukobwa niba hari aho bihuriye na gahunda afite y’ubukwe, yavuze ko bifitanye isano. Yunzemo ko ajya yibaza ukuntu umukunzi we ashobora kutizera ko bazambikana impeta akaba yabifata nk’urwenya. Yagize ati: “Nzakora ubukwe umwaka utaha (2018), birahuye kuko mba nibaza nti ndamutse nishyizemo ko ari ubukwe nkasanga (umukobwa) yari azi ko ari urwenya.”

REBA HANO 'FAKE FRIENDS' URWENYA RWA CLAPTON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana3 years ago
    Hahahah karansekeje pe komerezaho ncuti ufite impano kabisa


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND