RFL
Kigali

Kalimba Julius yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Ntibeshya’ agaragaramo Venansiya (Kankwanzi)-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 20:40
0


Umuhanzi Kalimba Julius ubarizwa mu itorero God is Able rikorera i Remera, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntibeshya’ ivuga uburyo Imana isohoza icyo yavuze kabone n’ubwo hashira igihe kinini.



Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo umukinnyi w'ikirangirire muri sinema nyarwanda uzwi nka Kankwanzi ndetse by'akarusho kuri ubu akaba azwi nka Venansiya muri Filime y'Uruhererekane yitwa SEBURIKOKO inyura kuri Televiziyo Rwanda. Venansiya agaragara atumvikana n'umukazana we kuko yari yarabuze urubyaro, iteka akamuhoza ku nkeke. Nyuma tumubona yishimye bikomeye bitewe no gutwita k'umukazana we. 

Aya mashusho 'Ntibeshya' agiye hanze mbere y’uko uyu muhanzi Kalimba Julius akora igitaramo yise ‘Come back’ azahuriramo na Dominic Nic Ashimwe ndetse na Patient Bizimana. Ni igitaramo kizaba tariki 25/06/2017 kikazabera ku rusengero rwa God is able rw’i Remera, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Kalimba Julius ni umuhanzi wanditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda kuva muri 2005 ariko nyuma amara imyaka 7 atuwugaragaramo. Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Come back’ azakora mu mpera za Kamena uyu mwaka wa 2017 mu ntego yo gutangariza abantu ko agarutse mu muziki.

Kalimba Julius

Umuhanzi Kalimba Julius

Kalimba JuliusKalimba JuliusKalimba JuliusKalimba Julius

Ibyishimo ni byose ku muryango nyuma y'aho Imana isohoje icyo yavuze

REBA HANO 'NTIBESHYA' YA KALIMBA JULIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND