RFL
Kigali

ADEPR: Umuvugizi wungirije, Rev Karangwa John yahumurije abakristo anakomoza ku buhanuzi bw’ibihe byiza ku itorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 14:38
1


Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2017, Biro Nyobozi nshya yakiriwe n'abakozi b'Itorero ADEPR bo ku biro bikuru bya ADEPR ku Kimihurura dore ko ari ho bagiye kujya bakorera imirimo yabo ya buri munsi. Rev Karangwa, umuvugizi wungirije akaba yahumirije abakristo ba ADEPR.



Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John yahumurije abakristo ba ADEPR ku bw’ibihe bikomeye barimo avuga ko umwuka barimo ndetse bifuza kugumamo ari uwo gusenga no gukorera Imana nk'inyangamugayo. Yasabye abakristo ba ADEPR inkunga y'amasengesho. Rev Karangwa John wasimbuye Bishop Tom Rwagasana, yakomeje avuga ko hari ubuhanuzi bw’ibihe byiza ku itorero rya ADEPR, ibyo bihe bikaba bitapfa kuza ahubwo ko byari ngombwa ko baca mu ntambara bamazemo iminsi. Nkuko ADEPR yabitangaje ikoresheje urukuta rwayo rwa Facebook, Rev Karangwa John yagize ati:

Turifuza ko nta kindi cyuho cyazongera kugaragara mu Itorero ryacu, umwuka dufite kandi twifuza ni uwo gusenga no gukorera Itorero nk'inyangamugayo. Ibyadukura mu kumva Imana yavugana natwe twabireka, Itorero ryongere ritekane. Buri munyetorero abe amahoro. Erega Imana irimo iravuga n'ibihe byiza ku Itorero ryacu, kandi ibyo bihe ntibyapfa kuza ritanyuze no mu muriro rimazemo iminsi. Buri wese aribaza uko ibibazo byinshi Itorero rimazemo iminsi bizakemurwa, ariko ndagira ngo mbabwire ko turi ku rugamba, ni ugusengera cyane Itorero Imana izakora. Reka twinjire mu bundi buzima, ndahumuriza Abakristo mwese.

Rev Karangwa John

Rev Karangwa John  wasimbuye Bishop Tom Rwagasana

Rev Karangwa John ni we muvugizi wungirije wa ADEPR nk’uko byemejwe n’amatora yabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017 nyuma y’aho abari abayobozi b’iri torero uhereye ku muvugizi mukuru Bishop Sibomana Jean magingo aya bari kubarizwa mu gihome bazira kunyereza umutungo wa ADEPR. Rev Karangwa ni umugabo w’imyaka 54, amaze imyaka 27 ari Pasiteri, yayoboye imidugudu itandukanye ya ADEPR, ama Paruwasi, Itorero ry' Akarere rya Kirehe ndetse na ADEPR ya PCI Uganda.

ADEPR

Komite nshobozi nshya ya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephraim

Komite nshya ya ADEPR

Komite nshobozi nshya ya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephraim

Rev Karangwa John

Hano ni muri 2016 ubwo hemezwaga Ururembo rwa ADEPR Uganda, Rev Karangwa John agahabwa kuruyobora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Imana ibashoboze bavandimwe. Muhumurize imitima musubize itorero ku rufatiro. Muramenye ariko namwe hato mutiyita ba bishops maze Imana iri ahirengeye ikababona ikabatsibura nk'uko bagenzi banyu byabagendekeye. Muramenye ntimuzibagirwe ngo muvuge ko kubavugaho ari ugukora mu bugi bw'inkota nk'uko Tom yari asigaye abivuga. Hahaha ariko ye!!! Icyakora uko bisa kose Imana yitaye ku itorero





Inyarwanda BACKGROUND