RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Lipsstick' –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/05/2017 14:21
3


Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Ama G The Black yatangaje ko yamaze gutandukana n'uwari umufasha we, icyo gihe yari inkuru ishyushye mu bitangazamakuru, ibi byahise birushaho gukomera nyuma yaho uyu muhanzi ashyiriye hanze indirimbo yumvikanamo amagambo ashobora guhamya icyabatandukanyije n'ubwo Ama G yabihakanye.



Kuri ubu Ama G The Black yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo aho agaragaza uburyo umugabo ashobora gutandukana n’umugore we bitewe no gusigwa Lipsstick n'izindi nkumi bahuriye aho ariho hose, uyu muraperi nubwo byakomeje kuvugwa ko iyi ndirimbo yaba yarayituye uwahoze ari umugore we ariko we yabyamaganiye kure.

Usibye Lipsstick Ama G The Black ubwo aherutse kugirana ikiganiro na Inyarwanda.com yatangaje ko muri iyi minsi afite imishinga y’indirimbo nyinshi agomba gushyira hanze, muri iyo mishinga rero uwa mbere wari amashusho y’iyi ndirimbo none yamaze kuyashyira hanze.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana6 years ago
    kbsa umusore abirimo neza ahubwo courage kuriwe much respect AMA G d black ....
  • bruno benoit6 years ago
    arabikora amag nihatari kbsa
  • dad6 years ago
    Hahahahahahahhahahahah ndemeye!!!





Inyarwanda BACKGROUND