RFL
Kigali

Udushya duteganyijwe mu gitaramo ‘One Love Manchester’ cya Ariana Grande Butera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 17:04
2

Umuhanzikazi Ariana Grande Butera agiye kongera gutaramira mu Bwongereza mu gitaramo yise ‘one love Manchester’ kigamije guha icyubahiro abaguye mu gitero cy’iterabwoba ndetse n’imiryango yabo kizaba ku cyumeru itariki 4 Kamena 2017.



Ni igitaramo kizabera ahitwa Emirates Old Trafford. Muri iki gitaramo Ariana Grande agiye gukora,harimo udushya twinshi. Agashya ka mbere ni uko abari bitabiriye icy’ubushize bazinjirira ubuntu. Akandi gashya kazaba muri iki gitaramo ni uko umuntu ufite igikapu icyo ari cyo cyose atazemererwa kwinjira.

Nyuma y’icyumweru kimwe habaye igitero cy’iterabwoba mu gitaramo cye i Manchester,umuhanzikazi Ariana Grande agiye  kongera gukorera igitaramo mu Bwongereza mu rwego rwo guha agaciro abasaga 19 bahasize ubuzima ndetse na 59 bahakomerekeye.Mu ibaruwa yuzuye amarangamutima menshi abinyujije ku rubuga rwe rwa twita yagize ati:

"Ntacyo nakora cyangwa undi wese yakora kugira ngo mbakize akababaro,umutima wanjye,amasengesho yanjye ndetse no kubihanganisha biri kumwe n’abagezweho n’ingaruka za kiriya gitero n’abo bakunda (…).” Inkuru dukesha etonline.com ivuga ko Ariana Grande azafatanya n’abahanzi bakomeye muri iki gitaramo nka Katy Perry, Miley Cyrus, Justin Bieber, Pharrell Williams, Coldplay, Niall Horan, Usher and Take That.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • stephem3 years ago
    Uwo mukobwa mwita Ariane grande Butera yaba ari umunyarwandakazi ababizi neza munsubize?
  • nisu3 years ago
    ntabyo tuziiiiiiiiiiiiiiii


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND