RFL
Kigali

Ikiganiro n'abatumiye Runtown umuhanzi ukunzwe muri Nigeria ugiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/06/2017 5:52
2


Umuraperi Runtown uri mu bafite umuziki ukunzwe muri Nigeria yatumiwe mu gitaramo byitezwe ko azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda, i Kigali. Nyuma yo kubona izi nkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga twifuje kuganira n'abamutumiye kugira ngo tumenye byinshi ku rugendo rw’uyu muhanzi mu mujyi wa Kigali.



Aha twashatse kuvugana n’umwe mu bamutumiye maze twegera umwe mu bayobozi wa Ifactory Africa witwa Mugabo Collin, uyu akaba ari umuyobozi (Managing Director)muri Ifactory Africa ifite icyicaro muri Uganda. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Collin yahamije aya makuru avuga ko RunTown agomba kuza mu Rwanda ndetse agataramira abanyarwanda tariki 23 Nzeri 2017.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATEGUYE IGITARAMO CYA RUNTOWN

Muri iki kiganiro Collin yabajijwe ahazabera igitaramo atangaza ko kizabera mu mujyi wa Kigali i Remera kuri Stade ndetse aboneraho no gutangaza ko imirimo yose yo gutegura iki gitaramo iri kurangira dore ko n'ibiciro byo kwinjira bamaze kubitangaza, akaba ari ibihumbi bitanu by’amanyarwanda (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

RunTown wamamaye muri Nigeria

Uyu kandi yabajijwe abahanzi bazafatanya na Runtown atubwira ko kugeza ubu bamaze kwemeranya na Sheebah Karungi umugandekazi umaze kubaka izina muri muzika dore ko afite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa. Ku kijyanye n'abahanzi b'abanyarwanda bazafatanya dore ko uwashyirwaga mu majwi nk'uwo barangije kumvikana ari Kid Gaju gusa, Collin yavuze ko na Kid Gaju arimo, gusa hakaba hari n'abandi bari kuvugana ba hano mu Rwanda.

Runtown [Douglas Jack Agu] ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria biturutse ku ndirimbo ze zirimo iyitwa ’Mad Over You’, ’Lagos to Kampala’ yakoranye na Wizkid n’izindi zitandukanye yagiye akora mu njyana z’uruvangitirane nka Hip Hop, Afrobeat, R&B na Reggae.

REBA HANO INDIRIMBO YAKORANYE NA WIZKID BAKAYITA LAGOS TO KAMPALA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar6 years ago
    bashyiremo urban boys kbsa
  • karekezi sandrine 6 years ago
    happy to hear dat kwerii @RunTown wlcme to kigali





Inyarwanda BACKGROUND