RFL
Kigali

PGGSS7: ‘Abahanzi bongererwe imishahara,.. bareke kugura abafana...’ibyatangajwe n'ibyamamare mu gitaramo cy'i Gicumbi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/05/2017 9:26
0


Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo Primus Guma Guma Super Star7 yari igeze i Gicumbi, aha ni ho habereye igitaramo cyayo cya kabiri. Muri iki gitaramo hari abantu basanzwe bazwi mu ruhando rwa muzika bari bitabiriye ariko badafite aho bahuriye n’irushanwa ibi byatumye tubegera tugirana ikiganiro.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na buri wese muri aba bantu b’ibyamamare bari i Gicumbi bamwe bagarutse kukuba abahanzi bakongererwa amafaranga bahabwa nk’umushahara, aha David Bayingana umunyamakuru wa Radio 10 yagize ati” Ntaho biba ko umuntu ahembwa amafaranga amwe imyaka ine nibabongerere ku mafaranga rwose...”

Ibi kandi yabihuje na Muyoboke Alex wagarutse ku kibazo cyuko amafaranga yaba ari macye agaragaza ko miliyoni imwe ukuyemo amafaranga yo kwitegura buri gitaramo usanga ntacyo usigarana bityo nawe asaba Bralirwa na EAP ko bareba uko bongerera abahanzi umushahara. Gusa nubwo bavugaga iby’imishahara basabiraga abahanzi, Muyoboke Alex we yasabye abahanzi kureka kugura abafana anatanga gihamya ati”Abafana ntibazira rimwe ngo bareme agatsiko akandi hirya abahanzi nibareke kugura abafana.”

dj piusPGGSS7 i Gicumbi ni uku byari byifashe

Ibi kandi uyu mugabo yabihurijeho na Dj Mupenzi nawe watangaje ko ibyo abona muri iyi PGGSS7  harimo icyo we yise ishyamba ku bafana b'abahanzi bari muri PGGSS7, ibyo we rero yise amashyamba ni uburyo abahanzi bamaze kuyoboka isoko ry’abafana kugira ngo bafanwe cyane muri iri rushanwa. Usibye aba ariko twanaganiriye na Dj Pius ndetse na Young Grace bose bagiye badutangariza uko babonye irushanwa, Young Grace we ntiyatinye no gutangaza ko abona Dream Boys ariyo izatwara igikombe nubwo ashyigikiye kandi na Davis D.

REBA HANO IBYO BATANGAJE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I GICUMBI 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND