RFL
Kigali

PGGSS7: Danny Nanone utaveba bamwe mu bo bahatanye bagura abafana yabibukije ko baba bikirigita bagaseka –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/05/2017 8:00
0


Ku wa 27 Gicurasi 2017 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ariho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa, Danny Nanone akiva ku rubyiniro yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com aha yanze kuveba bagenzi be bitwaza abafana mu irushanwa ariko anabibutsa ko baba bikirigita bagaseka.



KANDA HANO UREBE UKO DANNY NANONE YITWAYE MURI PGGSS7 I GICUMBI 

Muri iki kiganiro kigufi twagiranye na Danny Nanone nyuma yuko avuye ku rubyiniro twamubajije uko afata ibivugwa ko hari abahanzi bajyana cyangwa bakagura abafana mu bitaramo bya PGGSS7, uyu musore  ntakurya indimi yavuze ko iyo umuntu ari mu irushanwa akoresha uburyo butandukanye ngo atsinde aha akaba yagarukaga kubifashisha abafana ngurano kugira ngo babone umurindi igihe ari ku rubyiniro.

Atarabazwa niba nawe abitabaza Danny Nanone yavuze ko we atakwica amateka ye ngo ajyane abafana mu irushanwa mu gihe n'ubundi aribo akorera, bityo ngo kubagura bisa no kwikirigita ugaseka. Usibye ibi ariko Danny Nanone yongeye kwibutsa abafana be ko ari mu irushanwa kandi akibakeneye bamutora  hifashishijwe ubutumwa bugufi bohereza umubare 4 kuri 4343.

REBA HANO IBYO DANNY NANONE YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I GICUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND