RFL
Kigali

AMERIKA:Umunyarwanda Byiringiro Mupenzi bamusanze muri Parikingi yishwe urw'agashinyaguro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2017 15:45
9

Mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ho Polisi yabonye umurambo w’umusore witwa Byiringiro Mupenzi, uyu akaba yasanzwe iruhande rw’imodoka ye yamaze gushiramo umwuka. Polisi yo muri iyi leta ivuga ko igikomeje iperereza,ni yo yahamije amakuru inemeza iby’urupfu rw’uyu musore.



Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru cya Abc13.com ivuga ibi byago byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 ahagana saa munani z'ijoro rishyira ku wa mbere mu gitondo, aho umusore witwa Manar Al Quraishi wumvise uyu musore atabaza ngo yakinguye umuryango agasanga nyakwigendera muri parikingi yishwe urw'agashinyaguro dore ko ngo bari bamwambitse ubusa ndetse bamukomerekeje bikomeye ku ijosi agahita atabaza polisi. Mu mashusho agaragara kuri uru rubuga, uyu musore watanze aya makuru, yahamije ko byanze bikunze ari icyuma bakebesheje nyakwigendera.

Byiringiro MupenziBenshi mubamuzi bashenguwe no gupfa kweByiringiro MupenziIbinyamakuru bigaruka ku rupfu rwa Byiringiro Mupenzi

Polisi yo muri iyi leta yo yemeje ko abateye nyakwigendera bashobora kuba bamusanze mu modoka ye bagendeye ku maraso babonye kuri umwe mu miryango y’imodoka ye. Iyi modoka ikaba yahise ijyanwa kuri Polisi mu rwego rwo gukurikirana ibimenyetso byatuma bamenya uwivuganye Byiringiro Mupenzi.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera Nganizi Kashima yabwiye iki kinyamakuru ko uyu musore yabanaga neza na buri wese, iki ngo ni cyo cyamuteye urujijo k'uwaba yishe nyakwigendera, uyu musore w’imyaka 25 iki kinyamakuru cyavuze ko yari amaze imyaka 4 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye gushakishiriza imibereho.

Byiringiro MupenziPolisi yahageze itangira ipererezaByiringiro MupenziUmuvandimwe we Nganizi yababajwe bikomeye n'urupfu rw'umuvandimwe we

Abazi neza uyu musore bahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ari umunyarwanda nubwo iki kinyamakuru cyanditse ko inkomoko ye ari muri Congo, ibi kandi byahamijwe na zimwe mu nshuti ze zamwifurizaga kuruhukira mu mahoro mu Kinyarwanda cyimbitse banatangaza ko babajwe no kumva urupfu rw’uyu musore. Nyakwigendera Byiringiro Mupenzi yari asanzwe azwi nka Byiringiro Charles ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga ndetse bamwe mu nshuti ze bakaba bavuga ari na yo mazina ye nyakuri. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo claude3 years ago
    Rip my bro kwisi nuko bimera pole kumuryango wae.
  • Didi kamanzi3 years ago
    Ntago yari umunyarwanda ntimukabeshye abantu bazitwa impunzi bari murwanda nibagera hanze bitwe abanyarwanda?
  • Neyo3 years ago
    ntambwo ari umunyarwanda ni Umukongomani uvuga ikinyarwanda. ntambwo umuntu aba impunzi murwanda ari umunyarwanda.
  • karemera sophonie3 years ago
    numukongomani uvuga ikinyarwanda RIP
  • Kalisa3 years ago
    ese nkamwe umuntu yapfuy Ark icyo mubonye kuvuga ngo si umunyarwanda kuba umunyarwanda c bimaze iki!!?? stupid ese abanyarwanda bose nuko bazi I kinyarwanda !!!
  • JOJO3 years ago
    RIP cousin gusa sinzi icyo narenzaho Nyagasani wenyine akwakire kandi nabariya abababarire ntituzakwibagirwa Mupenzi .
  • Musariri3 years ago
    Ndibazako arumunyarwanda ese gakondo ntayifitese murwanda?karongi kumugonero sogokuru yahunze 59uhakana ninde? Azempamugeze kurigakondo
  • chrispin3 years ago
    uyu musore si umunyarwanda ahubwo yqhungiye murwanda avuye muri nord kivu ya DRC aza kujya muri USA. rip my blood
  • safi bigaju 3 years ago
    weho uvuga ko gakondo ye ari murwanda wibeshye cyane ntukagendere kumyumvire yawe ukurikije amateka nurangiza ngo ubifate ubigire ukuri


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND