RFL
Kigali

Rucogoza Aimable Mambo yasobanuye ibanga akoresha rituma akigirirwa icyizere mu Mavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2017 12:50
1


Rucogoza Aimable Mambo myugariro w’ikipe ya Bugesera FC yemeza ko iyo ukina umupira w’amaguru bisaba kugira abantu batandukanye ufatiraho urugero kugira ngo uzagere ku rwego rwiza rudasubira inyuma.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rucogoza yavuze ko mu buzima bwe nta mwaka yakinnye ngo abure kwitwara neza nubwo atahamagarwaga mu ikipe y’igihugu mu myaka itandatu ishize, gusa ngo we mu mwuga we icyamufashije ni ikinyabupfura no kugira abantu yigiraho abafataho ingero.

Ibi yabigarutseho anagira inama abakinnyi bakiri bato bakunda gucika intege iyo batahamagawe ndetse rimwe na rimwe bagahita banasubira inyuma bakiri bato. “Inama nabagira nuko bajya bakoresha uko bashoboye bakareba umuntu uri hejuru yabo bakamwigana, bakareba abakinnyi bo hanze cyangwa se abakinnyi bo mu Rwanda bakinnye mbere kuko nanjye ni bo nigiyeho cyane nka Gangi Hategekimana Bonaventure, Ndikumana Hamadi Katauti, Sadu Boubakar. Babaga bari mu ikipe y’igihugu ndi umusimbura ariko nkabigiraho”. Rucogoza Aimable bita Mambo.

Uyu mugabo avuga ko kandi imyaka itandatu (6) yari amaze adahamagarwa atigeze acika intege ahubwo ko yakomeje gukora birushijeho kuko imikino yakinnye yose yabaga ari umukinnyi ubanzamo. “Kuva icyo gihe batampamagara mu ikipe y’igihugu buri shampiyona narayikinaga kandi nkitwara neza mbanza mu kibuga mu ikipe yose ndimo.” Rucogoza.

Rucogoza wemeza ko afite imyaka 30 y’amavuko avuga ko uyu mwaka w’imikino wagenze neza muri Bugesera FC kuko komite yari yabasabye umwanya wa kane ariko kuri ubu bakaba bicaye ku mwanya wa Gatanu, ibintu avuga ko ari byiza.

Rucogoza kuri ubu afite icyangombwa kimwerera kuba umutoza w'abana, kuba umutoza wungirije mu makipe makuru ari mu cyiciro cya mbere ndetse no kuba yaba umutoza mukuru mu cyiciro cya kabiri. Uyu mugabo yakinnye mu makipe nka; FC Marines, Rayon Sports , Espoir FC, Gicumbi FC kuri ubu akaba ari myugariro mu ikipe ya Bugesera FC.

Rucogoza Aimable Mambo yemeza ko kugira abo uhora ushaka kuba nkabo bifasha

Rucogoza Aimable Mambo yemeza ko kugira abo uhora ushaka kuba nkabo bifasha mu mwuga wo gukina umupira

Rucogoza Aimable Mambo ubwo yari arinze Kambale Salita Gentil mu mukino Etincelles FC yanganyijemo na Bugesera FC ku munsi wa 29 wa shampiyona

Rucogoza Aimable Mambo ubwo yari arinze Kambale Salita Gentil mu mukino Etincelles FC yanganyijemo na Bugesera FC (1-1) ku munsi wa 29 wa shampiyona

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yemera ko Mambo afite ubunararibonye mu kugarira ariyo mpamvu yamuhamagaye mu bakinnyi 25 bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura guhura na Republique Centre Afrique

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yemera ko Mambo afite ubunararibonye mu kugarira ariyo mpamvu yamuhamagaye mu bakinnyi 25 bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura guhura na Republique Centre Afrique

Rucogoza Aimable Mambo (21) yagarutse mu mwambaro w'Amavubi nyuma y'imyaka itandatu (6)

Rucogoza Aimable Mambo (21) yagarutse mu mwambaro w'Amavubi nyuma y'imyaka itandatu (6)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mabizo6 years ago
    Abakinnyi b'ubu ntibumva yikwirushya abagira inama rwose. Igihe uyu Mambo yakiniye iyo atagira Ikinyabupfura aba yaribagiranye cyeraaaaaaaa..abubu ni ibyabo ni inzoga, indaya n'itabi ibindi ntubabwire. Muri iyi minsi mukomeze muganirize abakinnyi nk'uko mbona mwabitangiye biba byiza ku bantu tutaba mu gihugu turushaho kongera kubabona.





Inyarwanda BACKGROUND