RFL
Kigali

BASKETBALL: Bahige Jacques yagaragaje intego ajyanye i Mombasa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2017 10:11
1


Bahige Jacques umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 avuga ko kuba imyiteguro yaragenze neza nta kindi yakwizeza abanyarwanda uretse gutwara igikombe kizabaha itike y’imikino Nyafurika.



Bahige wanabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yakiriye imikino Nyafurika yabereye mu Rwanda mu 2016, avuga ko iyo arebye abona nta kindi kibura cyatuma u Rwanda rudatsinda amakipe bazahura.

“Icyo dukeneye natwe ni ukugaragaza ko dushoboye kandi ko dukomeye. Tugomba kwerekana ko Basketball abakobwa nabo bayizi kandi bamaze kuyisobanukirwa. Ni ukuvuga ko hariya (Mombasa) tugomba gutsinda. Intego yacu ni ugutwara igikombe kugira ngo tubone itike yo kujya muri AfroBasket”. Bahige Jacques

Uyu mutoza kandi afite icyizere ko abakobwa azitabaza bafite ubushobozi bwo gutsinda uwo bahura nawe kuko ngo yabateguye neza. “Ubu uko batangiye n’uko bameze (Abakobwa) turishimye cyane uko bari kwitwara bibagaragara ko bazamutse kandi bari kwitwara neza, hari ibintu byinshi bari kwiga mu gihe gito cyane”. Bahige

Bahige yasoje avuga ko aba bakobwa bari munsi y’imyaka 16 aribo bazahita bazamurwa bakazitabira imikino y’abaterengeje imyaka 18 bityo bakazaboneraho kuzamura abandi bana bari munsi y’imyaka 16.

Dore abakobwa 15 bari mu mwiherero:

 1. MUKANTWALI  Philomene

2. IRYIMANIVUZE Deborah

3. BUTERA Hope

4. BUTERA  Patience

5. BUTERA Faith

6. MUTESI Noella

7. KAMANZI UMUTONI Esther

8. MURANGAMIRWA Ange

9. KANYAMBO INGRID Sarah

10.MUGISHA UWERA Benigne

11.INEZA NDAHIRO Stella

12.MUTARUTWA Léa

13.MWIZERWA Faustine

14.IZADUFASHA MANISHIMWE

15.Hannah Christa RUBENGA

Uhereye ibumoso: Bahige Jacques umutoza mukuru w'ikipe y'abakobwa (U16), Hakizimana Claudette (hagati/umutoza wa kabiri wungirije) na Dusabimana Eric (Umutoza wa mbere wungirije)

Uhereye ibumoso: Bahige Jacques umutoza mukuru w'ikipe y'abakobwa (U16), Hakizimana Claudette (hagati/umutoza wa kabiri wungirije) na Dusabimana Eric (Umutoza wa mbere wungirije).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodos6 years ago
    Imana ibajye imbere.Uyu mutoza ni umuhanga.Abanyarwanda bose tumushyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND