RFL
Kigali

"Ntaho njya nzakomeza gukinira ikipe ya Chelsea" Eden Hazard, umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Chelsea

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2017 16:23
0

Umukinnyi w’ikipe ya Chelsea w’umubiligi,Eden Hazard yavuze ko azaguma mu ikipe ya Chelsea ko ntaho ateganya kwerekeza. Ibi yabitangarije mu muhango wo gutanga ibihembo bitandukanye mu ikipe ya Chelsea wabereye i Londoni (London) ahitwa Battersea mu Bwongereza mu ijoro ryo ku cyumweru.



Eden Hazard ufite imyaka 26 y’amavuko akaba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ababiligi nyuma yo kwitwara neza muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza, akimara gushikirizwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Chelsea yavuze ko azakomeza gukinira ikipe ya Chelsea.

Chelsea playmaker Eden Hazard poses with his Goal of the Season award on Sunday night

Eden Hazard,umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Chelsea watowe n’abafana

Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyu mugabo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne. Iki gihembo yahawe, gihabwa umukinnyi watowe n’abakunzi b’ikipe ya Chelsea,Eden Hazard yagihataniye na Cesar Azipilicueta,David Luis ndetse na N’golo Kante wanahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza utowe na bagenzi bakina mu ikipe ya Chelsea.

Cesc Phabregas arimo gutunganya karavati

N'Golo Kante was a popular choice for Players' Player of the Year in his first season at the club

N’golo Kante,watowe na bagenzi be nk’umukinnyi w’umwaka  mu ikipe y Chelsea






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND