RFL
Kigali

Ibirori bya Kigali Fashion Week byasojwe, Miss Mutoni Fionah n'imideri yamuritse bivugwaho byinshi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2017 13:04
1


Kigali Fashion Week ni ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideri bimaze kwamamara mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 akaba ari bwo hasojwe iby’uyu mwaka mu birori byabereye muri Serena Hotel i Kigali.



Ni ibirori byagenze neza ariko kandi Miss Mutoni Fionah umaze iminsi abatijwe mu mazi menshi yagaragaye mu mwambaro wakuruye impaka. Mu ihema risanzwe riberamo imyidagaduro ni ho ibi birori byabereye. Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo byagombaga gutangira icyakora byakerereweho gato bitangira hafi saa mbiri n’igice, aho abatari bake bari baje kwihera ijisho imideri iri kumurikwa muri Kigali Fashion Week aho inkumi n’abasore bari barimbye imideri y’abahanzi banyuranye bayihanga banyuranagamo maze ukabona bibereye ijisho.

Nyamara nubwo ibi birori byo kumurika imideri byabereye i Kigali, ntabwo ari abanyarwanda gusa bamurikaga imideri bahanze kuko hari n'abandi banyamideri bo mu bindi bihugu birimo: Ghana, Nigeria, Ububiligi, Ubusuwisi, Tanzania, Ubwongereza, Ubuyapani, Uganda n’ibindi bihugu byari bihagarariwe, muri rusange hakaba hamuritse abahanzi b’imideri 19 bose hamwe berekanaga umwihariko w'imideri yabo.

kigali Fashion weekKigali Fashion Week yari yitabiriwe

Ibi birori byagenze neza ndetse n’ikosa ryo kumurika imideri idahesha umuco wacu agaciro ryari ryabayeho umwaka ushize rirakosoka nubwo hatabuzemo abaserukana iyi myambaro ariko byibuze kuri iyi nshuro bagabanutse bijyanye n'ibyari byabaye umwaka wabanje. Usibye iki ariko kandi ubwitabire muri ibi birori ntabwo bwari bubi dore ko imyanya yose yari yateguwe yicawemo nubwo icyumba kiberamo ibitaramo cyari cyakaswemo kabiri.

Muri ibi birori Mutoni Fiona asa naho yihariye abasesengura ibijyanye no kumurika imideri nyuma yaho aserukanye ikanzu igaragaza umwambaro w’imbere ibyo benshi bahuzaga no kuba mu minsi ishize uyu mwali wanabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015 aherutse kubatizwa mu mazi menshi bityo bamwe mu bajyaga impaka bagahamya ko nk’umuntu utamaze n'amezi atatu abatijwe akaba yaserukanye iyi mideri muri iki gitaramo bitari bikwiye, cyane ko bavugaga ko iyi myambaro irangaza abantu ikaba yanatuma batekereza nabi mu buryo butubahisha Imana. Icyakora usibye aba hari n'abahamyaga ko imyemerere n'akazi ntaho bihuriye, abari kuri uru ruhande bagahamya ko kuba yarabatijwe icyakora akaba yaserukanye uyu muderi ntacyo bitwaye cyane ko yari mu kazi.

REBA AMAFOTO Y'IBI BIRORI:kigali Fashion week

kigali Fashion weekkigali Fashion week

Uko abafana bari benshi ni nako ba gafotozi bari bitabiriyekigali Fashion weekMc Makeda imbere y'abafana bari baje kwihera ijisho Kigali Fashion Week kigali Fashion weekkigali Fashion weekUmunyarwenya Atome yari mu bitabiriye ibi birorikigali Fashion weekkigali Fashion weekkigali Fashion weekkigali Fashion weekBari kumurika imideri inyuranye yahanzwe n'abahanzi b'imideri basaga 19kigali Fashion weekkigali Fashion weekkigali Fashion weekSi abanyarwanda gusa bamurikaga iyi mideri kigali Fashion weekAhanzwe amaso n'abafana bitegereza umuderi ari kumurikakigali Fashion weekKaneza Lynka Amanda ni uyu muderi yamuritse utungura benshikigali Fashion weekkigali Fashion weekMu mideri yamuritswe hari higanjemo imideri nyafurikakigali Fashion weekWeya Viatora ni we wasusurutsaga abafana mu ijwi ryishimiwe n'abatari bakekigali Fashion weekkigali Fashion weekkigali Fashion weekkigali Fashion weekMiss Mutoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015 unaherutse kubatizwa yaserukanye imideri itavuzweho rumwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.N.R6 years ago
    erega kubatizwa byiki gihe nabyo byabaye ikinamico mu yandi. kandi babatizwa babeshya ngo bari mu byaha none ubwo babatijwe mu mazi menshi bahindutse abantu bashya. ariko wareba imyitwarire ugasanga nta cyahindutse. aho kwiteranya nImana bagiye babyihorera. ariko byose biterwa n'amadini ya pirate, abashumba ba pirate, abakristo ba pirate, inyigisho za pirate, nibindi byinshi bidasobanutse bisigaye biri mucyo bita ububyutse





Inyarwanda BACKGROUND