Muri iyi minsi umuhanzi Yvan Buravan ari kugaruka mu nkuru za byinshi mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, mu minsi ishize yandikwagaho kuba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu karere ari we AY, gusa hajemo n’inkuru zo gutandukana n'abamufashaga byose byiyongereyeho ko iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.
Inkuru yaherukaga kuvugwa kuri uyu musore ni uko yamaze gutandukana na New Level bari basanzwe bamufasha mu bijyanye na muzika, mu rwandiko New Level banditse bamenyesha uyu muhanzi ko yasezerewe batangaje ko umushinga wa nyuma bakoranye ari indirimbo uyu musore yagombaga gusubiranamo na AY wo mu gihugu cya Tanzania yitwa ‘Just a Dance’.
Kuri ubu rero inkuru nshya ihari ni uko nyuma y’iminsi mike bayikoreye amashusho ubu amashusho ya Jast a Dance Rmx yamaze kugera hanze, aya mashusho akaba yarafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh usanzwe n'ubundi akorera Yvan Buravan, mu gihe iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer BOB nubundi nawe umenyerewe gukorana na Yvan Buravan.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'JUST A DANCE Rmx' YA YVAN BURAVAN FT AY
TANGA IGITECYEREZO