RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo ya Yvan Buravan na AY ‘Just a Dance Rmx’ yamaze kugera hanze–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2017 9:48
5


Muri iyi minsi umuhanzi Yvan Buravan ari kugaruka mu nkuru za byinshi mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, mu minsi ishize yandikwagaho kuba agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu karere ari we AY, gusa hajemo n’inkuru zo gutandukana n'abamufashaga byose byiyongereyeho ko iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



Inkuru yaherukaga kuvugwa kuri uyu musore ni uko yamaze gutandukana na New Level bari basanzwe bamufasha mu bijyanye na muzika, mu rwandiko New Level banditse bamenyesha uyu muhanzi ko yasezerewe batangaje ko umushinga wa nyuma bakoranye ari indirimbo uyu musore yagombaga gusubiranamo na AY wo mu gihugu cya Tanzania yitwa ‘Just a Dance’.

Kuri ubu rero inkuru nshya ihari ni uko nyuma y’iminsi mike bayikoreye amashusho ubu amashusho ya Jast a Dance Rmx yamaze kugera hanze, aya mashusho akaba yarafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh usanzwe n'ubundi akorera Yvan Buravan, mu gihe iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer BOB nubundi nawe umenyerewe gukorana na Yvan Buravan.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'JUST A DANCE Rmx' YA YVAN BURAVAN FT AY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bay6 years ago
    it is a very nice song ...cangrats Buravan .when one door closes another door opens. ;-)
  • prince6 years ago
    ariko abanyarwanda mumaze guta umuco kweri wagirango sinzi uwabaroze kubyinisha abakobwa bambaye ubusa indirimbo yari nziza yishwe niyo ndaya yabyinaga yambaye ikibuno cyonyi mukwiye gufatirwa imyanzuro naho ubundi niba ataribyo urubyiruko rw'uRwanda ruzashira ukuntu amahanga yahoze abashima ngo mugira umuco ariko ubu isoni mwarazineye neza ngo vision aha nzaba mbarirwa urubyiruko rwejo hazaza h'uRwanda erega ministiri y'umuco na siporo yarabihore nabo nyakintu bikibabwiye aha nzaba mbarirwa iby'urubyiruko rwejo hazaza.buravan bluce melody urban boyz nabandi mwisubireho mujye mushaka nabakobwa bazima bazi kwiyambika neza batiyambitse ubu nkuko.
  • 6 years ago
    Mwarayitobanze wagirango mwari muri kwikinira
  • janette6 years ago
    buravan we ukabije kutubihiriza
  • 6 years ago
    amashusho nimeza ark indurimbo nimbi peeee





Inyarwanda BACKGROUND