RFL
Kigali

Shyorongi: Abantu 15 ni bo bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2017 8:23
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ahagana saa Munani z’amanywa i Shyorongo habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bwa benshi. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abamaze kuboneka bahitanywe n’iyi mpanuka ari abantu 15.



Imodoka itwara abagenzi (Coaster) ya Kigali Safariyavaga i Musanze igana Kigali, yakoze impanuka igeze mu makorosi y’i Shyorongi, irenga umuhanda igwa mu manga, ihitana ubuzima bw’abantu 15. Iyi mpanuka yabereye hafi y’aho bakunze ku Giti cy’Inyoni uzamuka i Shyorongi mu Murenge wa Kanyinya, mu kagari ka Gatare.

Iyi mpanuka yatewe n’igikamyo cya rukururana gifite ibice bibiri nyuma icy’inyuma gitandukana n’ikindi maze aba ari cyo gihitana iyo modoka y’abagenzi. Abari hafi y'ahabereye iyi mpanuka bavuga yatewe n’umuvuduko mwinshi iyi modoka itwara abagenzi yagenderagaho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, aganira n'itangazamakuru yagize ati “Mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye. Police yahise itabara. Abantu bayiguyemo bamaze kuboneka ni 15 barimo abana bato 2. Abo ni abari muri coaster yakoze impanuka. Ubutabazi burakomeje, amakuru arambuye turayabagezaho nyuma”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND