RFL
Kigali

Mu 1988: Ernst Ruska, umudage wavumbuye microscope electronique yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2017 7:18
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’147 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 218 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1703: Tsar Peter the Great w’umurusiya yashinze umujyi wa Saint Petersburg, ukaba ari umujyi wa 2 nyuma y’umurwa mukuru Moscow.

1997: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Paula Jones ashobora gukurikirana perezida Bill Clinton ku byaha byo kumusambanya ku ngufu, mu gihe akiri ku butegetsi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1970: Joseph Fiennes, umukinnyi wa filime w’umwongereza ni bwo yavutse.

1975: Jadakiss, umuraperi w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1981: Miloy, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Angola ni bwo yavutse.

1983: Khamis Gaddafi, umuhungu w’uwahoze ayobora Libya Muammar Gaddafi, akaba yari umugaba w’ingabo muri Libya nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2011.

1987: Gervinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1910: Robert Koch, umuganga akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara, akaba ariwe wavumbuye agakoko gatera indwara y’igituntu, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel, ku munsi nk’uyu yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

1987: John Howard Northrop, umunyabutabire w’umunyamerika akaba ari we wavumbuye imisemburo yo mu mubiri izwi nka ‘Enzyme’, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel, yaratabarutse, ku myaka 96 y’amavuko.

1988: Ernst Ruska, umunyabugenge w’umudage, akaba ari we wavumbuye microscope electronique, akaza no kubiherwa igitembo cyitiriwe Nobel, yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Abdoulaye Sékou Sow, minisitiri w’intebe w’igihugu cya Mali yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Hildebert.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND