RFL
Kigali

Ni iki kidasanzwe kiri mu mashusho y'indirimbo "TOO MUCH" cyateje umwuka mubi hagati y'abayikoze?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2017 14:33
6

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo hasakaye amashusho y’indirimbo ‘Too Much’ ya Jay Polly ahuriyemo n'abandi bahanzi barimo Uncle Austin, Urban Boyz, Bruce Melody, Khalifan ndetse na Marina. Imyambarire yagaragaye muri iyi ndirimbo ntabwo yavuzweho rumwe kuko ikomeje kuzamura umwuka mubi hagati y'abahanzi n'uwayikoze.



Amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze yasohokeye kuri youtube Channel y'uwitwa Nameless Campos umusore wafashe akanatunganya amashusho yayo, icyakora abahanzi bayigaragayemo bo bavuga ko batigeze bayerekwa mbere yo kuyisohora nkuko Jay Polly nyiri indirimbo yabivuze kuwa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2017. Aha akaba yaravuze ko yasabye uyu musore gusubiramo iyi ndirimbo akagira amwe mu mashusho akuramo cyane cyane ayafashwe ateye isoni ndetse n’indirimbo ikaba ihagaze ntishyirwe hanze.

Imwe mu myambarire yagaragaraga muri aya mashusho y'iyi ndirimbo yatumye abahanzi basaba ko isubirwamo

Ibi Jay Polly yavugaga yabihuzaga na Uncle Austin wabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yasabye Jay Polly ko iyi ndirimbo bayisubiramo ndetse iyagiye hanze ikaba ihagaritswe kugira ngo amashusho arimo ateye isoni avanwemo, ibi rero Uncle Austin amaze kubona ko bitakozwe yahise ashyira hanze inyandiko yitandukanya n’iyi ndirimbo.

Umukobwa wabyinanaga na Uncle Austin ni uku yari yiyambariye

Ntabwo abahanzi bishimiye aya mafoto yasohotse mu ndirimbo yabo


Amwe mu mashusho  y'iyi ndirimbo bivugwa ko  yashaririye abahanzi : Aha uyu mukobwa yari yegereye Uncle Austin 

Uncle Austin yagize ati ” Njyewe nka  Uncle Austin...Sinjya nkora amashusho nk'ariya. Niyo hafashwe  amashusho sinjya mbyemera ko yasohoka ntayarebye ubwo ameze nk'aya nari ntarayakora kuva nakora muzika. Icyabaye rero uwakoze video yafashe icyemezo cyo kuyishyira  hanze twe nk’abahanzi tutabizi ...”

Austin yatangaje ko afite umuryango ndetse n'abandi bantu bamureberaho ku buryo atari kwemera ko ariya mashusho ajya hanze. Yasoje inyandiko ye asaba ko Nameless Campos yasiba iyi ndirimbo kuri youtube yayishyizeho akongera kuyisubiramo agakuramo amashusho mabi arimo.

austinUncle Austin yahise yerekana ko yitandukanyije n'iyi ndirimbo asaba ko yasubirwamo

Nyuma yo kubona iyi nyandiko ya Uncle Austin twifuje kuvugana na Jay Polly nyiri iyi ndirimbo maze na we atubwira ko koko iki kibazo cyabayeho cyakora ko bamaze gufata icyemezo cyo kuyisubiramo ndetse mu masaha macye iya nyayo ikosoye ikaza kuba yamaze kugera hanze. Aha akaba yasabye buri wese wakwirakwije iya mbere kuyihagarika kuko itemewe.

Nyuma rero yo kubona uburyo abantu batandukanye bavuze byinshi kuri iyi ndirimbo, ntibyabuza ko ku rundi ruhande abandi na bo bibaza ibibazo bikurikira: Ese koko iyi ndirimbo irimo amashusho ateye isoni kurusha izindi zose zikinwa hanze aha? Ese koko Producer wakoze iyi Video yayishyize hanze atabimenyesheje aba bahanzi? Ese igihe aya mashusho yayafatwaga  aba bahanzi ntibabishakaga cyangwa ntibabonaga ko ateye isoni nkuko bari kubivuga ubu? Kuki basabye ko amashusho asubirwamo ari uko Video yasohotse? Ese kuyisubiramo biramara iki ko iya mbere yamaze gusakara ahantu hose? Ese abantu batangiye gushaka gusaba Minisiteri y'Umuco ko iyi ndirimbo ihagarikwa gukinwa hose bafite ukuri? Wowe nk'umukunzi w'umuziki nyarwanda urabibona ute ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo3 years ago
    ark abanyarda sinzi ikibazo dufite!! ubuse koko ni iki kidasanzwe muri ariya mafoto koko! kuburyo bayihagarika bari babonye video nziza igiye gukundwa!!!! ndabagaye kbs
  • manzi3 years ago
    nibareke abanyarwanda bikorere ibyo kuvuga ngo nuguta umuco nubundi ibi bisa nibyo duhura nabyo mumihanda aho duca,erega ino style 90% niyo iri international nonec indirimbo twirirwa tureba zo hanze sibi birimo
  • 3 years ago
    Nubundi dusanzwe tubona nizirenze izi Niyo nimuyireke yamamare Iyo video se? Irakaze kurusha post za shaddyboo cg supersexy Hhhhh
  • Debby Deborah 3 years ago
    niyompamvu abahanzi nyarwanda bazahora hasi abantu babagabo bagakora ubugoryi nkubu byose ni jaypolly na Malina kuko ngo ashaka hit Arko ntacyo muzagerahopeeee gusa Austin nawe nakugaye kuko wemeyeko iyo ndaya ikujyaho ityo babutera inda ngo runaka yanteye inda aranyihakana aribwo buba bwibambaje kubahanzi syeeeeeee #jay, urban boys, Malina, melody # mwese muri fake gusa nukubabona mugenda
  • armstrong3 years ago
    ewana ubundi abobahanzi bishaka kubyikuraho ngo basohoye amashusho batabizi,kuko ntago babafashe ngo babazirike maze babashyire imbere ya camera,ahubwo bashobore kuba ari diru bapanze ngobazabigenze kuriya bisakuze cyane bahitinge kuko urebye bose bari bamaze igihe batavugwa ,reba nka jaypolly yaherukaga kuvugwa ubwo yamurikaga album we na amag,urebe igihe giciyemo,austin nawe numuntu wibereye aho igituma abantu batanamwibagirwa nuko ari numu presenter iyaba atariwe ubu abayaribagiranye burundu,uyu mukobwa nawe mushya ,austin kuko amumanaginga aragirango amuzamurire muriyi nkundura,icyo bagomba kumenya nuko hano tutari muri usa,ntitugashake kwigana imico yabandi kuko amateka yacu ntaho ahuriye nayo muri usa
  • turatsinze3 years ago
    Nonese ibi biri muri iyi ndirimbo ntabwo aribo babikinnye? uyu musore wayikoze ararengana.Keretse niba hari amashusho yongeyemo batakinnye.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND