RFL
Kigali

Mu 1998: Mu gihugu cya Australia hashyizweho umunsi wo gusaba imbabazi (National Sorry Day): bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2017 9:03
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’146 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 219 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1805: Napoléon Bonaparte wari umwami w’u Bufaransa yabaye umwami w’u Butaliyani.

1879: Igihugu cy’u Burusiya n’u Bwongereza byasinye amasezerano ashyiraho igihugu cya Afghanistan.

1918: Igihugu cya Georgia (Repubulika iharanira Demokarasi ya Georgia) cyarashinzwe.

1986: I Burayi hatangiye gukoreshwa bwa mbere ibendera ry’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi.

1998: Mu gihugu cya Australia hashyizweho umunsi wo gusaba imbabazi (National Sorry Day), ukaba warizihijwe bwa mbere kuri iyi tariki.

2008: Imyuzure ikomeye yibasiye igice cy’uburasirazuba n’amajyepfo y’ubushinwa, abantu bagera ku 148 bakaba barayiguyemo naho abagera kuri miliyoni 1.3 bahunga ibyabo.

 Abantu bavutse uyu munsi:

1949: Ward Cunningham, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze bwa mbere urubuga rwa Wikipedia ni bwo yavutse.

1951: Ramón Calderón, umunyamategeko wo muri Espagne akaba ariwe muyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Real Madrid ni bwo yavutse.

1964: Lenny Kravitz, umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, umukinnyi wa filime akaba anatunganya indirimbo w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1977: Luca Toni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1902: Almon Brown Strowger, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhuza uhamagaye n’uhamagawe kuri telefoni, yaratabarutse ku myaka 63 y’amavuko.

1907: Ida Saxton McKinley, umugore wa William McKinley, wabaye perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 60 y’amavuko.

1969: Allan Haines Loughead, umukanishi w’umunyamerika akaba ari mu bashinze ikigo gikora indege cya Lockheed Corp., yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2014: Manuel Uribe, umunya-Mexique wari umuntu wa mbere munini ku isi yitabye Imana, ku myaka 49 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Philip Neri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND