RFL
Kigali

Twizerimana na Rugamba bakinira Kiyovu Sport bagizwe abere kimwe n’abandi bana bashinjwaga ko bishe Nahimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2017 7:55
0


Twizerimana Martin Fabrice ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport ndetse na mugenzi we Rugamba Jean Baptiste bari bamaze iminsi 27 mu maboko ya Polisi, bagizwe abere n’urukiko rukuru rwa Nyarugenge nyuma yo gusanga ko icyaha bacyekwaga ko bishe Nahimana Seth wakiniraga Amagaju FC kitabahama.



Aba basore babiri batawe muri yombi kuwa 28 Mata 2017 bashinjwaga kuba bazi imvo n’imvano y’urupfu rwa Nahimana Seth wakiniraga ikipe y’Amagaju FC (Ingimbi), waje gusangwa muri ruhurura ya Kimisagara yashizemo umwuka mu gihe mu mugoroba w’ijoro ryo kuwa 26 Mata 2017 yari yasangiye n’aba basore babiri bari bavanye ku kibuga cya Mumena aho Kiyovu Sport yari imaze gukinira na Etoile de L’Est.

Bimwe mu byatumaga urukiko rukomeza kubakurikirana harimo ko nyuma yuko Polisi ikusanyije amakuru bagasanga Twizerimana Martin yari afite telefoni ngendanwa na Nyakwigendera Nahimana ndetse ikoranabuhanga rikaza kwerekana ko bamwe mu bantu bahamagawe hari n’umubyeyi wa Nahimana wabwiwe ko Nahimana ari burarane na Twizerimana Martin nk’isnhuti ye.

Twizerimana afatwa ntiyari kumwe na Rugamba waje kumenya ayo makuru agahunga ariko nyuma akaza kwijyana mu maboko ya polisi. Urubanza rw’aba bakinnyi rwasubitswe inshuro ebyiri (2) mbere yuko kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 bisobanuye bakanasomerwa.

Mu rubanza rwasomewe ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge, abacamanza bemeje ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze , basanze atari ibimenyetso bikomeye ku buryo byabahama. Bityo ko uko ari bane barimo Twizerimana Martin, Rugamba Jean Baptiste n’abandi bana babiri (2) bahita barekurwa bagasubira iwabo.

Twizerimana Martin na Rugamba Jean Baptiste basanze Kiyovu Sport bakinira iri mu bihe bibi birusha ibyo yari irimo kuko iri mu makipe ari mu mwanya mubi wo kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27 n’umwenda w’ibitego 14 mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27 n’mwenda w’ibitego 19 naho Pepinieres FC yo irambye ku mwanya wa nyuma n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego 29.

Twizeyimana Martin Fabrice ubwo yari ahanganye na Sekamana Maxime wa APR FC

Twizeyimana Martin Fabrice wa Kiyovu Sport  (8) ubwo yari ahanganye na Sekamana Maxime wa APR FC

Rugamba Jean Baptiste (uri ku mupira) akimenya ko mugenzi we Twizyimana afunzwe yahise atoroka

Rugamba Jean Baptiste (uri ku mupira) akimenya ko mugenzi we Twizeyimana afunzwe yahise atoroka ariko nyuma aza kwijyana mu maboko ya Polisi

Ndahimana Seth wishwe n'abantu bataramenyakana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND