RFL
Kigali

BASKETBALL: Amakipe y’abato azitabira imikino y'akarere ka 5 yatangiye umwiherero (Abahamagawe)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 16:39
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2017 ni bwo amakipe y'abatarengeje imyaka 16 yaba abahungu n'abakobwa bari bujye mu mwiherero urarayo (Residential Camp) wo kwitegura irushanwa ry'Akarere ka Gatanu, imikino iteganyijwe kuva tariki ya 1-6 Kamena 2017 i Mombasa muri Kenya.



U Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu byiciro byose yaba mu bahungu n’abakobwa. Iyi mikino izakinwa mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi n’abangavu (Junior Afrobasket).

Bahige Jacques umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yahamagaye abana 15 azatoranyamo 12 azitwaza muri Kenya ari nako mugenzi we Mutokambali Moise ahamagara abahungu 15 nabo bazavamo 12 azitabaza mu irushanwa.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda ruzaba ruri kumwe n’ibihugu birimo; Misiri, Kenya, Tanzania na Uganda mu gihe mu bahungu hazitabira u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Amakipe yombi arakomeza gukora imyitozo kabiri ku munsi harimo mbere na nyuma ya saa site (08h00-12h00’, 16h00-20h00’) kuzageza kuwa 30 Gicurasi 2017 ubwo bazaba bahaguruka mu Rwanda bagana i Mombasa.

Irushanwa rizakinwa kuva kuwa 1-6 Kamena 2017, nirirangira ikipe z’u Rwanda zizagaruka i Kigali kuwa 8 Kamena 2017.

Dore abakinnyi bahamagawe:

 ABAKOBWA

 1. MUKANTWALI  Philomene

2. IRYIMANIVUZE Deborah

3. BUTERA Hope

4. BUTERA  Patience

5. BUTERA Faith

6. MUTESI Noella

7. KAMANZI UMUTONI Esther

8. MURANGAMIRWA Ange

9. KANYAMBO INGRID Sarah

10.MUGISHA UWERA Benigne

11.INEZA NDAHIRO Stella

12.MUTARUTWA Léa

13.MWIZERWA Faustine

14.IZADUFASHA MANISHIMWE

15.Hannah Christa RUBENGA

Umutoza Mukuru: BAHIGE Jacques

Abatoza Bungirije: -DUSABIMANA ERIC na HABIMANA Claudette

ABAHUNGU

1. GAKURU NDAHIRO

2. INKINDI Jonathan

3. IRUMVA Landry

4. ISHIMWE Cedric

5. KAZUNGU MANANGA Collin

6. MUDENGE RUTISHISHA Bruce

7. MURENGEZI BROWN Abuyassin

8. NDASHIMYE Adelin

9. NGOGA ELIAS Ernest

10. NIYIBIZI Theogene

11. NKUNDWA  Thierry

12. RUTIMIRWA HUYI Jonathan

13. TURATSINZE Olivier

14. TUYISHIMIRE Ibrahim

15. UMUHOZA Jean De Dieu

16. UWITONZE Justin

Umutoza Mukuru: Moise Mutokambali

Umutoza wungirije: NKUSI Karim

Uwimana Martin (hagati) yongera ingufu z'abakinnyi

Uwimana Martin (hagati) yongera ingufu z'abakinnyi

Abana b'abakobwa 15 nibo bahamagawe

Abana b'abakobwa 15 ni bo bahamagawe

Dusabimana Eric umutoza wungirje mu bakobwa

Dusabimana Eric umutoza wungirje mu bakobwa  abereka uko bafata umupira

Nkusi Kalim (wambaye umuhondo) mutoza wungirije mu bahungu aganira na Habimana Claudette umutoza wa kabiri wungirije mu bakobwa

Nkusi Kalim (wambaye umuhondo) mutoza wungirije mu bahungu aganira na Habimana Claudette umutoza wa kabiri wungirije mu bakobwa 

AMAFOTO: FERWABA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND