RFL
Kigali

Jimmy Mulisa abona abakinnyi bo mu Rwanda bategura nabi umwaka w’imikino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 9:10
0


Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC avuga ko abakinnyi bo mu Rwanda bagira ikibazo cyo gutegura nabi umwaka w’imikino aho usanga bashyira imbaraga mu mikino itarenze itatu indi bakayireka bitandukanye no ku mugabane w’i Burayi.



Mulisa avuga ko bituruka ku myumvire y’abakinnyi bo mu Rwanda bumva ko iyo witwaye neza mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona uba nta kindi usabwa.

Urebye akenshi abakinnyi bo mu Rwanda bategura imikino itatu(3) yonyine muri season yose.  Aho usanga umukinnyi akina neza umukino umwe ukurikiyeho ukibaza uko byagenze.  Njyewe mbona ari umukinnyi ku giti cye bitewe n’imyumvire baba bafite bisaba ko ihinduka.Jimmy Mulisa

Uyu mutoza wanakinnye ku mugabane w’i Burayi akomeza avuga ko abakinnyi baho batangira umwaka w’imikino bamaze kwitegura kuzahatana kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma, bitandukanye no mu Rwanda.

Ibi yabisobanuye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo  igitego 1-1 na FC Marines ku munsi wa 28 wa shampiyona wakinwe kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017.

Ngandu Omar myugariro wa APR FC wayitsindiye igitego ku munota wa 16’ w’umukino, ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe batakunze gukoreshwa muri uyu mwaka w’imikino ugeze ku musozo. Jimmy Mulisa abajijwe uko yabonye uyu mukinnyi yitwaye muri uyu mukino yavuze ko amahirwe yari yamuhaye yayakoresheje neza kandi ko amushimira.

Ngandu uyu munsi  (Kuwa Mbere) yagize amahirwe. Amaze iminsi akora, namuhaye amahirwe yakinnye neza yanatsinze igitego. Jimmy Mulisa

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Marines FC kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi ku munsi wa 28 wa shampiyona, baje kugwa miswi banganya igitego 1-1.  Igitego cya APR FC cyatsinzwe na myugariro wayo Ngandu Omar ku munota wa 16’ naho Marines yo yatsindiwe na Dusange Bertin ku munota wa 90’. 

Ngandu Omar wa APR FC  yiyereka abafana nyuma yo gutsinda igitegoNgandu Omar myugariro wa APR FC wayiboneye igitego ubwo banganyaga na Marines FC 1-1

Dore uko umunsi wa 28 warangiye:

Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017

*APR FC 1-1 FC Marines

*Amagaju FC 2-1 Kirehe FC

 Kuwa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2017

*Gicumbi Fc 2-0 Musanze  FC

*Bugesera Fc 2-0 Pepiniere Fc  

*Etincelles Fc 1-1 Rayon Sports  

*SC Kiyovu 1-1 AS Kigali

*Mukura VS 0-2 Sunrise Fc

*Police Fc 0-0  Espoir Fc

 Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND