RFL
Kigali

Police FC yananiwe kubyaza umusaruro akazi yakorewe na FC Marines-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2017 20:22
0

Ikipe ya Police FC yananiwe kubyaza umusaruro akazi yakorewe na FC Marines ko kuba yarayihagarikiye APR FC bakanganya 1-1 kugira ngo Seninga n’Indwanyi ze bashake amanota atatu kuri Espoir FC bikaza kwanga bakagwa miswi banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wabera ku kibuga cya Kicukiro.



Ni umukino ikipe ya Police FC yasabwaga gutsinda kugira ngo igwize amanota 57 kuko yawinjiyemo ifite 54, ibi byari gutuma ica kuri APR FC ifite amanota 56.

Mu mibare ya Seninga Innocent utoza Police FC harimo ko mu gihe yafata umwanya wa kabiri atazapfa kuwurekura mu gihe APR FC ifite Rayon Sports ku munsi wa 29 wa shampiyona.

Mu nkuru INYARWANDA yatambukije mbere y’umukino byabonekaga ko Seninga yakoze impinduka zitandukanye bitewe n’ibibabzo by’imvune, imyitozo micye n’amakarita y’imihondo.

Ibi byatumye Umwungeri Patrick na Ndayishimiye Celestin bisanga muri 11 babanje mu kibuga mu gihe Habimana Hussein ufite imvune na Muvandimwe Jean Marie Vianney badakoreshwa.

Amakipe yombi yakinnye umukino ujya kubamo imbaraga nyinshi no gusatirana ariko Police FC ijya hejuru mu mibare yo gusatira ariko amakipe arangiza iminota 90 hamwe n'itandatu y'inyongera nta gitego.

Imibare n’ibihe byaranze umukino:

Ikipe ya Police FC yabonye koruneri 12 bitewe n’uburyo yasatiraga cyane mu gice cya kabiri, mu gihe ESpoir FC yateye koruneri eshatu mu mukino.

Police FC kandi yakoze amakosa atanu(5) yatumye Espoir FC itera imipira itanu y’imiterekano (Free-Kicks) ari nako Espoir FC ikora amakosa arindwi (7) yavuyemo imipira irindwi Police FC yateye iteretse.

Muri gahunda zo guhana amakosa hitabajwe amakarita, Mutunzi Clement wa Espoir FC wanakiniye Police FC yahawe ikarita y’umuhondo mbere yuko umunyezamu Isingizwe Patrick (Espoir FC ) ayihabwa azirab kwiryamisha mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu gusimbuza, Seninga Inoocent yakuyemo Mwizerwa Amin ashyiramo Imurora Japhet mu gihe Ndatimana Robert yasimbuwe na Ngendahimana Eric mbere yuko igice cya kabiri gitangira (Half-Time Sub).

Ndizeye Jimmy utoza Espoir FC yakuyemo Hatungimana Basile ashyiramo Hakundukize Adolphe, Nkurunziza Felicien asimburwa na Habyarimana Faustin naho Dushimumugenzi Jean wagize ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Gatoto Serge.

Police FC iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56 naho Rayon Sports ifite igikombe ifite amanota 69 yujuje nyuma yo kugwa miswi na Etincelles FC bakanganya igitego 1-1.

Danny Usengimana ahiga igitego

Danny Usengimana ahiga igitego

Nkurunziza Felicien  agenzura umupira imbere ya Ndayishimiye Celestin

Nkurunziza Felicien  agenzura umupira imbere ya Ndayishimiye Celestin 

Usengimana Danny agenzura umupira imbere ya Nyandwi Sadam myugariro wa Espoir FC

Usengimana Danny agenzura umupira imbere ya Nyandwi Sadam myugariro wa Espoir FC

 Nyandwi Sadam yahise awumwaka arekura ishoti

 Nyandwi Sadam yahise awumwaka arekura ishoti

Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC  agorana na Ndayishimiye Celestin

Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC  agorana na Ndayishimiye Celestin

Mutunzi Clement wahize muri Police FC ubu akinira Espoir FC

Mutunzi Clement wahize muri Police FC ubu akinira Espoir FC 

Ndizeye Jimmy  umutoza wa Espoir FC

Ndizeye Jimmy  umutoza wa Espoir FC

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC yahuye n'akazi gakomeye mu gice cya kabiri

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC yahuye n'akazi gakomeye mu gice cya kabiri

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu

Nyandwi Saddam wa Espoir Fc yugarira akoresheje ishoti rikomeye

Nyandwi Saddam wa Espoir Fc yugarira akoresheje ishoti rikomeye

Seninga  Innocent acunga neza imibare yo mu ikaye

Seninga  Innocent acunga neza imibare yo mu ikaye

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC akiza izamu

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC akiza izamu

Dore uko imikino yarangiye:

 Kuwa Kabiri tariki 23 Gicfurasi 2017

*Gicumbi Fc 2-0 Musanze Fc  

*Bugesera Fc 2-1 Pepiniere Fc  

*Etincelles Fc 1-1Rayon Sports  

*SC Kiyovu 1-1 AS Kigali  

*Mukura VS 0-2 Sunrise Fc  

*Police Fc 0-0 Espoir  FC

 Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017

*APR FC 1-1 Marines FC

*Amagaju Fc 2-1 Kirehe Fc 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND